skol
fortebet

Abanyarwanda beretse urukundo Perezida Museveni bari bakumbuye cyane biramurenga [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 23, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Museveni yakiriwe bidasanzwe n’abanyarwanda ubwo yari ageze i Kigali mu Rwanda yitabiriye Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango Commonwealth izwi nka CHOGM2022.
Perezida Museveni wari umaze imyaka 5 adakandagira ku butaka bw’u Rwanda yakoze ibyo benshi batatekerezaga aza na kajugujugu yamuvanye i Kampala imugeza Gatuna hanyuma yiyemeza kuza n’imodoka
Akigera i Gatuna yavuye mu modoka asuhuza abanyarwanda bari hafi aho anabaganiriza gato ubundi afata inzira (...)

Sponsored Ad

Perezida Museveni yakiriwe bidasanzwe n’abanyarwanda ubwo yari ageze i Kigali mu Rwanda yitabiriye Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango Commonwealth izwi nka CHOGM2022.

Perezida Museveni wari umaze imyaka 5 adakandagira ku butaka bw’u Rwanda yakoze ibyo benshi batatekerezaga aza na kajugujugu yamuvanye i Kampala imugeza Gatuna hanyuma yiyemeza kuza n’imodoka

Akigera i Gatuna yavuye mu modoka asuhuza abanyarwanda bari hafi aho anabaganiriza gato ubundi afata inzira yerekeza i Kigali.

Museveni aramutsa ab’i Gatuna yagize ati “Murakomeye cyane? Jyewe nkomeye nk’IBUYE.”

Yavuye ku mupaka wa Gatuna,yakirwa n’Abanyarwanda kugeza ubwo ageze Nyabugogo ahasaga uruvunganzoka rw’Abanyarwanda bamutegereje.

Mu mashyi menshi y’urufaya n’impundu,Perezida Museveni yakiriwe neza nk’umuturanyi wari ukumbuwe nawe biramurenga.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yashimye Abanyarwanda uko bamwikiriye. Ati "Nageze i Kigali, mu Rwanda mu nama ya 26 y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth (CHOGM). Ndashimira abaturage b’u Rwanda kunyakira neza. Murakoze Cyane!"

Ntabwo ari igitangaza kuba abanyarwanda bakwakira Perezeda Museveni mu buryo bwihariye gutya,kuko umubano w’ibihugu byombi wongeye kuba mwiza ndetse ubuhahirane buri kugaruka.

Perezida Museveni yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame. Ni na rwo ruzinduko rwa mbere Museveni agiriye mu Rwanda nyuma y’izahuka ry’umubano warwo na Uganda, bigizwemo uruhare n’umuhungu we akaba n’Umugaba w’Ingabo za UPDF zirwanira ku Butaka, Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa