Abanyarwandakazi 65% mu babajijwe bemeje ko gukubitwa n’abagabo bikwiriye
Yanditswe: Wednesday 16, Nov 2022

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Jeannette Bayisenge, yatangaje ko u Rwanda rufite inzira ndende yo guca ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kubera ko abagore benshi bagishyigikiye gukubitwa.
Ku wa kabiri, tariki ya 15 Ugushyingo,Minisitiri Bayisenge yitabye inteko ishinga amategeko kugira ngo asubize ibibazo bijyanye n’amakimbirane yo mu miryango n’ibibazo byugarije sosiyete.
Madamu Bayisenge avuga ko 65% by’abagore batekereza ko umugore akwiriye gukubitwa.
Yatanze ibyavuye mu (...)

Yatanze ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku baturage n’ubuzima bwabo mu mwaka wa 2020 [Demographic and Health Survey of 2020]ahanini yize ku myumvire y’abagore n’abagabo ku bijyanye n’umuco wo gukubita abagore.
Imibare yerekanye ko abagore bashyigikiye umuco wo kubakubita kurusha abagabo.
Yavuze ko 65 ku ijana by’abagore babajijwe bavuze ko gukubita umugore biba bifite ishingiro mu bihe bimwe na bimwe.
18 ku ijana by’abagore babajijwe bavuze ko umugore agomba gukubitwa igihe atatetse neza, 2 ku ijana gusa by’abagabo babajijwe nibo babyemeje.
31 ku ijana by’abagore bavuze ko umugore ashobora gukubitwa aramutse atonganye n’umugabo we, abagabo 6 ku ijana barabyemeye.
Ati: “Iyo umugore atitaye ku bana neza, 40 ku ijana by’abagore babajijwe bavuze ko bikwiriye kumukubita, 13 ku ijana by’abagabo nibo babyemeye. Ku bw’amahirwe, abagabo bake ni bo basanga gukubita umugore bifite ishingiro."
61% by’abagore bavuze ko byaba bikwiye gukubita umugore aramutse aciye inyuma umugabo we, 36% by’abagabo nibo babyemeje.
Bayisenge yabwiye abadepite ati: "Muzi igihe tumaze twigisha ibijyanye n’uburinganire, aho niho turi.
Niba tugifite 65 ku ijana by’abagore bavuga ko bakwiriye gukubitwa mu bihe byavuzwe; aba bagore ni bo bafite uruhare runini mu kwigisha abana babo. ”
Inteko Rusage y’abadepite yavuze ko yanyuzwe n’ibisubizo mu magambo byatanzwe na Minisitiri BayisengeJeannette ku bibazo bigaragara mu muryango Nyarwanda cyane cyane amakimbirane mu bashakanye n’ingamba Minisiteri iteganya zo gukemura ibibazo binyuranye bikigaragara mu muryango.
The New Times
Ibitekerezo
Ni ugukosora ntabwo ari ugukubita shhha