Abanyekongo 651 bagizweho ingaruka no kuruka kwa Nyiragongo bamaze guhungira mu Rwanda
Yanditswe: Wednesday 26, May 2021
Abanyekongo 651 bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ndetse n’imitingito yarikurikiye, ni bo bamaze kugera mu Rwanda. Kuri ubu bacumbikiwe mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu.
Aba baturage bahunze imitingito biganjemo abagore n’abana baturutse muri Village Kanyanja, mu gace ka Buhumba muri Congo.
Nyuma y’uko bakomeje kwiyongera mu Rwanda abari bacumbikiwe mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR Bugarura mu Murenge wa Busasamana, hafashwe icyemezo cyo kubimurira mu kibuga cy’umupira cya Makoro ahateganyijwe kuzajya hakira impunzi mu gihe ikirunga cyarutse.
Ibi byakozwe kugira ngo abaturage bajye ahantu heza kandi hanini hisanzuye kugira ngo babashe guhabwa ubufasha bw’ibanze ndetse ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, zubahirizwe.
Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, ahagana saa Kumi n’Ebyiri. Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi ni bo bahungiye mu Rwanda, banyuze ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.
Nyuma y’aho iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo rigenjeje make, abaturage batangiye gusubira mu gihugu cyabo mu gitondo cyo ku Cyumweru.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *