skol
fortebet

Abaturiye imipaka yafunguwe basabwe kubahiriza amategeko

Yanditswe: Tuesday 08, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera n’aka Gisoro ku ruhande rwa Uganda buravuga ko bwashiminshijwe n’icyemezo cyo gufungura imipaka yose yo ku butaka nyuma y’imyaka irenga ibiri. Burasaba abaturage bo mu turere twombi gukoresha neza iyi mipaka.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere 7 Werurwe 2022, abaturage ba mbere bari bageze ku mipaka yose yo ku butaka bategereje kwambuka, yaba ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’ibihugu by’ibituranyi.
Ku mupaka w’I Rubavu ; uhuza igihugu cy’abaturanyi cya Rebuplika ya (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera n’aka Gisoro ku ruhande rwa Uganda buravuga ko bwashiminshijwe n’icyemezo cyo gufungura imipaka yose yo ku butaka nyuma y’imyaka irenga ibiri. Burasaba abaturage bo mu turere twombi gukoresha neza iyi mipaka.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere 7 Werurwe 2022, abaturage ba mbere bari bageze ku mipaka yose yo ku butaka bategereje kwambuka, yaba ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’ibihugu by’ibituranyi.

Ku mupaka w’I Rubavu ; uhuza igihugu cy’abaturanyi cya Rebuplika ya Congo, Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bari baje biteguye. Nicyo kimwe no ku ruhande rw’umupaka wa gatuna ; uhuza igihugu cya Uganda n’u Rwanda na Cyanika, abacuruzi n’abafite imiryango yabo muri Uganda bari biteguye kwambuka.

Kwambuka imipaka byabanje kugorana

Nyuma y’amasaha make bahageze aba baturage bo ku mupaka wa cyanika babanje gutungurwa no kubazwa igipimo cya PCR kigaragaza ko nta bwandu bwa Covid-19 bafite, nabo bagaragaza ko bibagoye.

Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star,dukesha iyi nkuru yagize ati : “Kwambuka I Buganda ngo n’igipimo cy’ibihumbi 45, icya kabiri ngo ni Laissez-Passez ! None umuntu ugiye mu murima I Bugande, ibihingwa birimo ntibigeze ku bimbi 45, ugiye gusura ntamushyiriye ibihumbi 45, ubwo twayakura hehe ?”

Uretse amakamyo manini akora ubucuruzi yari yatangiye kwambuka umupaka, abatuye mu karerer ka Burera na Musanze nabo batangiye kwemererwa kwambuka basabwe igipimo gisanzwe cya Covid-19(Rapid Test) n’irangamuntu gusa.

Umwe yagize ati : “Kubera ko tugiye guhahirana, ubu bari kumpamagara aka kanya, bati bimeze bite ? Mu nganda mu Rwanda bimeze bite ? Nuko nanjye nkababwira nti nimwitegure ni akanya turaje !”

Undi ati : “ barikutubwira ko tubashyira ibirayi, ibigori n’ibishyimbo kuko iwabo birakenewe.”

Uwanyirigira M chantal,Umuyobozi w’akarere ka Burera kabarizwamo imipaka ibiri, yasabye abaturage kuyikoresha neza biteza imbere, ati : “Abantu bakwiye kwambuka banyuze ku mupaka uzwi kugira ngo nizo nzego zibamenye, kuko burya iyo agiye aba yasize yiyandikishije kuburyo niyo ageze hakurya agahura n’ikibazo, gufashwa byakorohera inzego z’umutekano mu gihugu cyacu.”

Uwanyiringira yongeyeho ko “ icyo tubasaba bageze hakurya ni ukugaragaza indangagaciro z’umunyarwanda.”

Inkuru ya ISANGO STAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa