skol

Abazatanga atarenze 5000 Frw ya Mituweli bihariye 70%

Yanditswe: Wednesday 25, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yagaragaje ko imisanzu ivuguruye ya Mituweli idakwiye gutera ikibazo mu buryo bw’amikoro kuko yazamuwe harebwe ku mibereho y’abaturage ndetse abenshi babaka ari abongereweho 2000 Frw gusa n’abo Leta yishyurira.

Ibyo byavugiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga mu gikorwa cyo kwizihiza imyaka 25 ishize Mituweli imaze no gutangiza imisanzu ivuguruye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026 ku rwego rw’Umujyi wa Kigali ndetse n’i Kayonza ku rwego rw’Igihugu.

Minisitiri Habimana yagaragaje ko kongera imisanzu ya Mituweli byakozwe hazirikanwa ku buryo amikoro y’Abanyarwanda agenda yiyongera ariko kandi hanitawe ku bushobozi bwa buri wese kandi ko abenshi ari abongereweho amafaranga make n’abafashwa na Leta.

Ati “Twazengurutse mu gihugu hose mu tugari n’imidugudu habaho umwitozo ku buryo uyu musanzu wagenwe bijyanye n’ubushobozi bwa buri muryango. Ikindi ni uko abenshi bagana na 70% ari abongereweho amafaranga make ashoboka kandi ari mu bushobozi bw’umuturage. Usibye warangara ntabitegure neza ubundi uwabiteguye neza yabasha kuyabona.”

Abo baturage 70% yavugaga ni bari mu rwego rwa mbere rw’amikoro bishyurirwa 4000 Frw na Leta, urwa kabiri biyishyurira 3000 Frw bakongererwaho 1000 Frw na Leta hamwe n’urwa gatatu biyishyuriwa 5000 Frw buri muntu.

Ni mu izindi nzego z’amikoro ari abiyishyurira 8000 Frw n’aba 20.000 Frw ku muntu umwe ku mwaka bikaba ari byo bigize ijanisha rito ry’abaturage kuko ari 30%.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yakomeje atanga urugero ko imisanzu yavuguruwe izakomeza kuboneka nk’uko abaturage bari basabwe bayibona kandi ko ari inzira zisanzwe zishoboka.

Ati “Hari abibumbira mu bimina kugira ngo igihe cyo gutanga umusanzu kizagere badatunguwe kandi byagiye bitanga umusaruro. Hari n’abafata itungo bakaryorora bakavuga bati rizavamo Mituweli kandi rimwe rishobora kuba rihagije.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Kanyonga Louise yavuze ko imyaka 25 Mituweli imaze yazamuye ubuvuzi kuri bose ndetse igira n’uruhare rukomeye mu kuzamura icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda.

Ati “Mu myaka 25 ishize ubwisungane mu kwivuza bwafashije imiryango myinshi mu bijyanye n’ubuzima. Muri icyo gihe kandi u Rwanda rwateye intambwe ishimishije kuko ikizere cyo kubaho cyiyongereyeho imyaka irenga 20, impfu z’ababyeyi zigabanyukaho hafi 80% naho iz’abana zigabanyukaho hafi 72%. Byose bigaragaza uburyo urwego rw’ubuzima rwakomeje gukomera no kunoza serivisi.”

Yagaragaje kandi ko kuzamura iyo misanzu ya Mituweli byashingijwe ku kuba hari indwara zongewe ku zishyurwa n’ubwo bwishingizi kandi zasaba amikoro menshi ku buryo bisaba kwisungana.

Ati “Indwara zongeweho ni indwara zikomeye kuvura, zisaba amafaranga menshi kandi akenshi zitanakira. Nanone ariko ntitwari kubikora tutabona ko ubushobozi bw’Abanyarwanda nta ntambwe bwateye. Twahuje ibyo byombi tureba ejo hazaza mu buvuzi tubona ko ari ngombwa gutera iyi ntambwe kugira ngo uko impinduka ziba ikigega kibe gifite ubushobozi bwo kwagura serivisi.”

Yasobanuye ko ariko ibyo bitavuze ko icyuho cyo kuba imisanzu ya Mituweli itangwa itavuza abanyamuryango yonyine cyakemutse ariko agaragaza ko hazakomeza kubaho ubufatanye mu kubishakira igisubizo.

Kumenya urwego rw’amikoro umuturage ariho mu gutanga Mituweli, birebwa muri Sisiteme Imibereho ukanze *195#, mu gihe ibijyanye no kwishyurirwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza byo ari *876#.

RSSB igaragaza ko mu myaka Mituweli yagize uruhare mu kugabanya indwara zandura mu Rwanda ubu rukaba ruhanze n’izitandura nk’ahandi ku Isi.

Mu myaka 10 ishize amafaranga yakoreshejwe mu kuvura abanyamuryango ba Mituweli yikubye inshuro ebyiri ava kuri miliyari 39 Frw agera kuri miliyari 98 ku mwaka bitewe no kwiyongera kw’igiciro cy’ubuvuzi, nyamara imisanzu yo itarongerewe.

Mu mwaka ushize umusanzu w’abanyamuryango muri RSSB wari miliyari 31 Frw bingana na 34% by’amafaranga yose yabavuje.

Bivuze ko haba harimo icyuho ugereranyije imisanzu abantu batanga n’amafaranga abavuza mu by’ukuri.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), Kanyonga Louise yavuze ko imyaka 25 Mituweli imaze yazamuye ubuvuzi kuri bose n’icyizere cyo kubaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa