skol
Kigali

Abenshi mu bari kwandura Covid-19 mu Rwanda bari gusanganwa ubwoko bwa Omicron

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 December 2021

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije yatangaje ko abari gusangwamo ubwandu bwa COVID-19 mu Rwanda, abenshi ari abafite ubwoko bwa Omicron buteye impungenge kubera uburyo bukwirakwira byihuse.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel yabwiye Abanyamakuru ko icyorezo cya Covid-19, cyamaze gufata intera iri hejuru cyane ndetse mu gihe hatabaho ubwirinzi no gufata inkingo kw’Abaturarwanda bishobora kuba bibi kurushaho.

Dr Ngamije Daniel yagize ati “Dusesenguye turabona ko twageze mu cyiciro cy’aho icyorezo kiba cyamaze gufata intera iri hejuru.

Ni ikigaragaza ko Omicron ifite umwihariko wo kwandura cyane. Kandi namwe murabibona hirya no hino hari abantu barwaye Covid-19, urahura n’umuntu umwe cyangwa babiri ugasanga bararwaye bitandukanye n’uko byari bimeze mbere.”

Kuri uyu wa Kane,abantu 1.488 nibo banduye Covid-19 mu Rwanda, mu bipimo 24.501 byafashwe.Abantu 796 nibo barwaye mu gihe abandi 692 badafite ibimenyetso.

Abamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo ni 7.666.507, abamaze guhabwa dose zombi ni 5.493.915 mu gihe abamaze guhabwa dose ishimangira ari 176.605.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    ARKO IYI OMICRON IN 3 DAYS KUBAKINGIWE IRIKUBA IKIZE, RERO NDUMVA KWIKINGIZA ARIBYO BYASHIRWAMO INGUFU KURUSHA GUFUNGA BIMWE MU BIKORWA.

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Minisitiri Ngamije yahaye ubutumwa bukomeye abadashaka kwikingiza...

Minisitiri w’ubuzima,Dr.Ngamije Daniel,yatangaje ko abanga kwikingiza...
13 January 2022 0

Umujyi wa Kigali watangiye gusuzuma uko abaturage bikingije urugo ku...

Umujyi wa Kigali watangije ibarura rigomba gukorwa urugo ku rundi...
13 January 2022 0

Abarimu ibihumbi 28 bazakoresha ikoranabuhanga mu gukora ibarura rusange...

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) gitangaza ko kigeze ku musozo...
6 January 2022 1

Kalimba Zéphyrin wabaye Senateri mu Rwanda yitabye Imana

Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana mu ijoro ryo ku...
3 January 2022 0

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame n’umuryango we bifurije Abanyarwanda umwaka...

Perezida Paul Kagame yifashishije ifoto ari kumwe na Madamu Jeannette...
1 January 2022 0

Abenshi mu bari kwandura Covid-19 mu Rwanda bari gusanganwa ubwoko bwa...

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije yatangaje ko abari gusangwamo ubwandu bwa...
31 December 2021 1