Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bashimangiye ko gukuramo inda ku bushake ari icyaha
Yanditswe: Sunday 22, Dec 2024

Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bongeye kugaragaza ko badashyigikiye itegeko ryemerera abantu gukuramo inda kandi ko ubusambanyi no kunywa imiti ibuza gusama bunyuranyije n’inyigisho zayo, bityo nta vuriro ryayo na rimwe ryemerewe gutanga iyo serivisi.
Mu itangazo ry’Abepisikopi Gatolika bose mu Rwanda bahagarariwe na Ariyepiskopi Antoine Karidinali Kambanda bashyize hanze kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024, bagaragaje ko itegeko ry’Imana ribuza kwica kandi bihabanye n’agaciro umuntu yaremanywe n’ubutagatifu Imana yamuremanye.
Bavuze ko itegeko ribuza umuntu kwica rireba buri wese aho ava akagera bityo abakirisitu n’abandi bafite umutima mwiza bikwiye kwirinda gukuramo inda ku bushake kuko ari ukwica ubuzima bw’inzirakarengane.
Ryagize riti: “Ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika mu byerekeranye n’ubuzima ni ukubwitaho no kuburengera ku mu ntangiriro kugeza ku iherezo ryabwo. Kubera iyo mpamvu rero ibigo nderabuzima n’ibitaro bya Kiliziya Gatolika ntibyemerewe gutanga serivisi zo gukuramo inda”.
Bagaragaje ko imiti ibuza gusama inyuranyije n’inyigisho za Kiliziya Gatolika by’umwihariko kuyiha abakiri bato ko ari inzira ibaganisha mu busambanyi.
Banasabye abantu kwirinda icyaha cy’ubusambanyi by’umwihariko abasambanya abakiri bato n’abanyantege nke bakamaganirwa kure ahubwo buri wese akagendera mu nzira Imana ishaka.
Iri tangazo rya Kiliziya Gatolika rije nyuma y’iminsi mike hasohotse Iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2024 ryo ku wa 29/11/2024 rihindura iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda.
Kuri ubu ikigo cy’ubuvuzi cyemerewe gutanga serivisi yo gukuriramo umuntu inda ariko bikorewe ku kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga cyemerewe na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano gukora nk’ibitaro, Ikigo Nderabuzima cyangwa nka polikilinike.
Ariko nanone Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano ishobora kwemerera kilinike yujuje ibisabwa gutanga serivisi yo gukuramo inda, nyuma yo gusuzuma ko yujuje ibisabwa.
Si ubwa mbere Kiliziya Gatolika yakwamagana itegeko rirebana no gukuramo inda kuko no mu 2021 yasabye ko hakorwa ubuvugizi ku birebana n’iri tegeko.
Mu 2018 na bwo iyi ngingo ntiyayishyigikiye ahubwo yagaragaje ko gukuramo inda ku bushake ari icyaha gikomeye kandi ko biteye agahinda kuba itegeko ryemera ko bikorwa na muganga ari we wagakwiye kurengera ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *