skol
fortebet

Abimukira bazava UK bateguriwe amazu meza cyane yo kubamo [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 20, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hamwe mu hagomba gucumbikirwa abimukira bazaturuka mu Bwongereza hamaze gutunganywa ubu igisigaye ari uko baza ndetse ko gahunda ihari ari uko bazaza mu gihe cya vuba.
Zimwe mu nzu zizakira aba bimukira harimo Hope House ni inzu iherereye mu Karere mu Murenge wa Kinyinya. Iyi nzu ifitwe mu nshingano n’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) yahoze yifashishwa mu bikorwa byo gucumbikira abanyeshuri barokotse batagira imiryango. (...)

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hamwe mu hagomba gucumbikirwa abimukira bazaturuka mu Bwongereza hamaze gutunganywa ubu igisigaye ari uko baza ndetse ko gahunda ihari ari uko bazaza mu gihe cya vuba.

Zimwe mu nzu zizakira aba bimukira harimo Hope House ni inzu iherereye mu Karere mu Murenge wa Kinyinya. Iyi nzu ifitwe mu nshingano n’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) yahoze yifashishwa mu bikorwa byo gucumbikira abanyeshuri barokotse batagira imiryango.

Kuri ubu yamaze gutunganywa neza kugira ngo izabashe kwakira aba bimukira. Biteganyijwe ko iyi nzu izacumbikira abantu 100 ndetse bakazajya bahabwa ifunguro rya mu gitondo, irya saa Sita n’irya nijoro.

Kimwe n’abandi, abimukira n’impunzi bazacumbikirwa muri iyi nzu bazaba bafite uburenganzira bwo gusohoka no kwinjira igihe babishakiye.

Muri iyi nzu kandi hari gushyirwamo ibikorwaremezo bizafasha abazayituzwamo kwidagadura. Muri ibi harimo ikibuga gito cy’umupira w’amaguru, icya Volleyball ndetse n’icya Basketball.

Dufite ubushobozi bwo kwakira abantu 100 ariko nk’uko twabibabwiye muri gahunda ya Hope House tuzagura bitari ku ntego yo kwakira bano gusa ahubwo n’abandi ku buryo nibura muri gahunda yacu mu gihe inkunga yaba yabonetse twakongeramo n’izindi nyubako.

Indi nyubako izakira aba bimukira ni iyitwa ‘Desire Resort Hotel’ iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo. Ifite ibyumba 72 abazayicumbikirwamo bazajya bahabwa ifunguro rya mu gitondo, saa Sita na ni mugoroba ndetse abazi koga bahawe na Piscine.

Ahandi hazacumbikirwa aba bimukira n’impunzi baturutse mu Bwongereza ni muri ’Hallmark residences’, igizwe n’inzu 30 zose zigizwe n’ibyumba 102. Kimwe n’abazacumbikirwa muri Hope House na Desire Resort Hotel, abazaba aha nabo bazajya bagaburirwa ndetse bahabwe n’uburyo bubafasha kwidagadura.

Kuwa 18 Gicurasi 2022 nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel bigamije kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda yo guhererekanya abimukira.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane bombi bari bugirire uruzinduko i Genève mu Busuwisi rugamije gusobanurira neza imwe mu miryango itarumva iyi gahunda n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Kuwa 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse mu Bwongereza binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.

Aya masezerano agena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n’abagaragaza ubushake bwo kurugumamo bafashwa kuhakomereza ubuzima.

Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga ndetse n’andi mahugurwa mu masomo y’ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko amakuru yibanze ahari ari uko abimukira ba mbere bazaza vuba ariko yemeza ko icyemezo nta kuka ku gihe bazazira kizafatwa n’u Bwongereza.

Ati “Ubu dutegereje ko abimukira ba mbere bashobora kuza vuba ariko ntabwo dushobora kuvuga ngo nitwe tuzi igihe bazazira kuko sitwe tubohereza, igihugu kibafite aricyo cy’u Bwongereza nicyo kizi umubare wa mbere w’abantu bazaza n’igihe baba biteguye kubohereza.”









IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa