skol
fortebet

Afurika y’Epfo: Perezida Cyril Ramaphosa yanduye Covid-19

Yanditswe: Monday 13, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo,Cyril Ramaphosa byatangaje ko afite ibimenyetso bidakomeye byatumye atangira kwitabwaho n’abaganga bo mu bitaro bikuru bya gisirikare.

Sponsored Ad

Ramaphosa yatangiye kumva ko atemerewe neza kuri iki cyumweru avuye mu misa yo gusabira umuzungu wabaye uwa nyuma mu kuyobora Afrika y’Epfo mu bihe by’ivanguramoko bya apartheid, FW De Klerk, muri Cape Town, nk’uko biri mu itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Abantu bose bakoranyeho na prezida Ramaphosa bagiriwe inama yo gucunga ko nta bimenyetso biyumvaho hanyuma bakipimisha.

Prezida Ramaphosa yahawe inkingo zose za Covid. Ubu yasigiye inshingano ze zose umwungirije David Mabuza.

Perezida wa Afrika y’Epfo yari amaze iminsi asura ibihugu birimo Nigeria, Cote d’Ivoire, Ghana na Senegal muri Afrika y’Iburengerazuba.

Ibiro by’umukuru w’igihugu bivuga ko we n’abo bari bajyanye bose bapimwe Covid muri ibyo bihugu byose bagendereye. Kandi bivuga ko umukuru w’igihugu bari basanze nta Covid afiteubwo yipimishaga agarutse.

Aho muri Afrika y’Epfo niho habonetse bwa mbere mu kwezi gushize ubwoko bwa Covid bwa Omicron bwandura cyane.

Ubwo bwoko bwateye impungenge isi yose, butuma hari n’ibihugu bihita bihagarika ingendo z’indege ziva cyangwa zijya muri Afrika y’Amajyepfo.

Ibintu byababaje cyane Afrika y’Epfo n’ibindi bihugu bya Afrika.Mu bihugu byafashe uwo mwanzuro harimo n’ibyo muri Afrika nk’u Rwanda.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa