skol
Kigali

Ahavurirwa Covid-19 mu Rwanda huzuye kubera ubwiyongere bukabije bw’abandura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 July 2021

Abarwayi ba Covid-19 babaye benshi bituma ahantu havurirwaga abayirwaye hari harafunzwe hongera gufungurwa, ushinzwe ubuvuzi mu Rwanda avuga ko hose huzuye.


Dr Tharcisse Mpunga, umunyamabanga ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze muri minisiteri y’ubuzima, avuga ko iki ari "igihe tutigeze tugeramo kuva twaterwa n’iki cyorezo".

Imibare y’abandura igeze mu cyumweru cya gatatu iza hagati ya 800 na 900 ku munsi, "ibintu bitigeze bibaho mu Rwanda" nk’uko Dr Mpunga yabivuze kuri televiziyo y’u Rwanda.

Yagize ati: "Uburwayi buri mu byiciro byose, mu bakuru, mu bana, mu basaza bari mu ngo… ni ukuvuga ngo yageze hose mu Banyarwanda iragenda ikwirakwira.

"…abarwayi babaye benshi, ahari harafunzwe ubu twarahafunguye kandi hose haruzuye, n’abarembye bararembye n’abapfa barapfa ari benshi…turi mu bihe bikomeye by’icyorezo."

Mu minsi irindwi ishize hatangajwe abantu 60 bapfuye, ejo ku wa kabiri hatangajwe abantu 12 bapfuye, umunsi wa kabiri upfuyeho abantu benshi kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

Uku kwiyongera kwatewe n’iki?

U Rwanda ruri mu bihugu byagiye bifata ingamba zikomeye kuva iki cyorezo cyatangira, ubu hashize icyumweru hari ingamba zirimo umukwabu w’ijoro utarabayeho mbere utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).

Dr Mpunga avuga ko zimwe mu mpamvu zateye ukwiyongera kw’iki cyorezo harimo kuba abantu bamaze gukingirwa bakiri bacyeya, ni 392,003.

Avuga ko abantu badohotse kuko mu gihe gishize "Covid twasaga n’abayitsinze", abantu basubira mu bikorwa bibahuza ari benshi "bituma benshi bandura, banduzanya n’abandi".

Mu zindi mpamvu, avuga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu mpera y’ukwezi kwa gatanu, mu minsi ishize ryatumye yatumye mu Rwanda hinjira impunzi zivuye muri DR Congo bikagabanya ingamba zo kwirinda.

Ati: "Hari no hakurya aha muri Uganda, igihugu cyabo gifite abantu benshi barwaye, hari Abanyarwanda baturukayo bambuka buri munsi barimo abafite ubwo bwandu…bakanduza n’abandi."

Yongeraho ko "na virusi ubwayo iragenda ihindura ubukana ihindura uburyo ibaho".

Gusa kugeza ubu u Rwanda ntiruratangaza niba ubwoko bwa Covid bise Delta bwandura vuba cyane bwabonetse mu bihugu bya Uganda na DR Congo, bwarahageze.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urujijo ku miryango yasigaye ahahoze inkambi ya Gihembe yafunzwe

Mu gihe kuwa mbere w’iki Cyumweru Leta y’u Rwanda yafunze ku mugaragaro...
20 October 2021 0

Ngororero: Umurambo wataburuwe ushyingurwa na ba nyirawo nyuma yo guhabwa...

Umuryango wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero washyinguye...
19 October 2021 0

Liberia:Umusore watoraguye $50,000 akayasubiza nyirayo yahembwe...

Perezida wa Liberia George Weah yahaye icyubahiro umumotari w’imyaka 18...
19 October 2021 0

"Amategeko n’amabwiriza niyubahirizwe kugira ngo habungabungwe ikibaya cya...

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda...
16 October 2021 0

Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo mu kwimakaza ihame...

Urubyiruko mu Karere ka Muhanga rwiyemeje kurushaho gutanga umusanzu mu...
15 October 2021 0

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 1