skol
fortebet

Akarere ka Rubavu kashyizwe mu kato ka "Guma mu karere" kubera Covid-19

Yanditswe: Wednesday 16, Jun 2021

Sponsored Ad

Kubera ubwandu bwa COVID19 bukomeje kwiyongera mu Karere ka Rubavu, hafashwe icyemezo cyo kugashyira muri Guma mu karere nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.

Sponsored Ad

MINALOC yagize iti "Guhera kuwa Kane tariki ya 17 Kamena 2021,aka karere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu karere kugira ngo inzego zibishinzwe zifatanyije n’abaturage zishobore gukurikirana neza no kugenzura iki cyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata indi ntera.

Icyakora amabwiriza asanzwe agomba kubahirizwa mu turere tumwe na tumwe.

Ingendo zirabujijwe guhera saa Moya z’ijoro kugeza saa Kumi z’igitondo mu Karere ka Rutsiro n’imirenge imwe n’imwe yo mu Turere twa Burera, Gicumbi na Nyagatare.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ikomeje gusaba abaturage kwitwararika ingamba zo kwirinda mu gihe ubwandu bushya bwa Covid-19 bukomeza kuzamuka.

Mu gihe cy’iminsi isaga 10 ishize, abarwayi baboneka ku munsi barenga 200, mu gihe byakomeza kuri uyu muvuduko ngo bikaba bishoboka ko gahunda ya guma mu rugo yatangazwa.

Ari kuri RBA ku cyumweru,Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko ubwiyongere bwagaragaye mu minsi 10 yari ishize,buteye inkeke ndetse ko bushobora kuba bugiye kubanziriza ikindi cyiciro cy’ubwandu bwinshi mu gihugu.

Ku cyumweru gishize,Inama y’Abaminisitiri yemeje ko guhera ku wa 12 Kamena 2021, ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro (09:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z’ijoro (8:00 PM).

Iyi nama yemeje ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zitagomba kurenza 30%.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa