
Abana b’abakobwa kuva ku myaka 13 na 15 kugeza kuri 23, biragora kubaha uburere kubera imyitwarire bagaragaza, ariko hari amategeko adakwiye kwirengagizwa mu kubarera neza, harebwa ku nyungu z’ahazaza habo.
Bagira urukundo rwinshi ni yo mpamvu iyi myaka byoroshye kwigarurira amarangamutima yabo nk’umubyeyi, ariko kandi kubura urukundo rwawe byabaremamo urwango rwa burundu.
Igihe bungutse inshuti zo mu bwana, ntukwiye kuzivuga nabi cyangwa uzisebya kuko bibababaza cyane. Nubona yagize inshuti mbi nko mu myitwarire, mwigishe guhitamo inshuti nziza ariko udasebya cyangwa utuka uwo yihitiyemo.
Muhane mu myitwarire mibi
Bavuga ko umwana apfa mu iterura. Aba bana b’abangavu bagaragaza imyitwarire mibi nk’igihe barakaye bakaba bagaragaza ibikorwa by’agasuzuguro batuka ababyeyi babo, bivumbura ku kurya, banga gukora inshingano wabahaye nk’umubyeyi.
Iyi ni imico udakwiye kwirengagiza ku mwana wawe. Muhe igihano gituma yihana gukora nabi, ariko ntumubabaze umubiri cyangwa kumukorera ibikorwa byangiza ibyiyumviro bye.
Mubere inshuti cyane cyane umubyeyi
Biraryoha kubona ubushuti bw’abana n’ababyeyi ariko ntibisa neza gutwarwa n’ubwo bushuti ukibagirwa inshingano nk’umubyeyi no gutanga uburere.
Mu bushuti bwawe n’umukobwa we, umurinde kurengera no kwirengagiza amahame y’umuryango n’ubuzima.
Mufashe kwigira ku makosa ye
Gukosa biri mu bigize ubuzima bwa muntu, ariko amakosa yakozwe ahinduka amasomo akomeza umuntu mu rugendo.
Mufashe gukoresha inyurabwenge
Hari ababyeyi bahimba inkuru zifite amasomo runaka kugira ngo bafashe abana babo gukoresha inyurabwenge no gusesengura baganisha ku bikwiye.
Umwana wawe w’umukobwa akwiriye isomo ryo kwiga gusesengura ibyo anyuramo byose ndetse akagira ububasha bwo guhitamo neza.
Gutanga uburere ni urugendo. Abana b’abangavu igihe barezwe neza mu rukundo bakurana imbaraga zo kwiyubakira ejo habo heza, ariko gutereranwa ntibitabweho cyangwa bagakandamizwa, bibaganisha ku kwangirika k’ubuzima bwo mu mutwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *