skol
Kigali

"Amategeko n’amabwiriza niyubahirizwe kugira ngo habungabungwe ikibaya cya Nyabarongo”-Democratic Green Party of Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 October 2021

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party] ryatangaje ubushakashatsi rimaze amezi asaga 6 rikora ku kwangirika k’ikibaya cy’uruzi rwa Nili by’umwihariko mu kibaya cya Nyabarongo.

Mu kumurika ubu bushakashatsi,Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda [DGPR] ryavuze ko igitera guhumana k’umugezi wa Nyabarongo harimo imyanda iva mu ngo zo hirya no hino mu mujyi wa Kigali ingana na 47,8 ku ijana,ubuhinzi budakoze ku buryo burwanya isuri bufite 24,4 ku ijana,ibivuye mu ishyamba n’amagaraje bingana na 17,8 ku ijana mu gihe mu bitewe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bingana na 10%.

Nkuko Umushakashatsi wa DGPR,Dr Gashumba Damascene wari uhagarariye ubu bushakashatsi yabitangarije itangazamakuru,muri ubu bushakashatsi bwabo bageze ku bantu 90 baturiye kiriya kibaya cya Nyabarongo,abakora mu magaraje ndetse n’ibigo bya leta bitandukanye bifata ibyemezo.

Yavuze ko kuba umugezi wa Nyabugogo wangizwa cyane bitera ibibazo byinshi ati “Ingaruka nuko iyo amazi yahumanye ahinduka adashobora gukoreshwa akagira ingaruka yaba mu buzima bw’amatungo n’abantu.Twasanze abantu bandura indwara ziterwa n’ihumana ry’ariya mazi 80%,gupfa kw’amafi ndetse n’ibindi binyabuzima biba mu mazi bingana na 15,6 ku ijana,bigatera n’inzara kuko abantu batejeje neza 2,2 ku ijana.Hari n’abagize ibibazo umusaruro w’amatungo wabo uragabanuka.

Yavuze ko ibyo basaba abaturage ari “kubahiriza amabwiriza n’amategeko bahabwa” na Leta mu kurinda kwangiza ibidukikije kuko iyo byangiritse n’ikirere gihumana bigatera ibibazo byinshi.

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije,Dr.Habineza Frank,yavuze ko nyuma y’ubu bushakashatsi,hagiye kubaho igikorwa cyo kubushyikiriza abo bureba ndetse hagakorwa ubuvugizi mu rwego rwo kureba uko habungabungwa kiriya kibaya cya Nyabarongo.

Yagize ati “Amategeko ya Leta arahari arimo ko abantu batagomba guhinga hafi y’’umugezi cyangwa ikiyaga.Ikintu cya mbere twasaba nuko abayobozi b’inzego zibanze bagomba gushishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza nayo mategeko.Igihe batayubahirije inzego zibanze zihaguruke babishyiremo imbaraga bishobore kubahirizwa.

Bariya bafite amagaraje n’inganda bafata imyanda bakayijugunya muri za ruhurura bikajya muri Nyabugogo nabo REMA n’urwego rushinzwe ubuziranenge zijye zireba ngo “imyenda iva aha igarukira he,rijya he?.”

Yakomeje avuga ko imyanda iva mu mujyi wa Kigali igomba kugira aho ijya hakwiriye ndetse ko kugeza ubu nta kirakorwa ngo iryo kusanyirizo ry’imyanda rishyirweho.

Yaba abakoze ubushakashatsi na Dr Frank Habineza bavuze ko ikimoteri cya Nduba kijyanwamo imyanda y’umujyi wa Kigali gikwiriye kwitabwaho bihagije kuko iyo imvura iguye hari imyanda ikimenwamo isubira muri kiriya kibaya cya Nyabarongo ikigahumanya cyane ko imyinshi mu myanda ibayo ari itabora.

Mu baturage babajijwe,50% bavuze ko kuba kiriya kibaya cya Nyabarongo cyakwitabwaho cyane ntacyo bibabwiye,20% bumva ko nta mishanga yacyo ihari mu gihe 1,1 % ariwe wagaragaje ko ahangayikishijwe no guhumana kwa kiriya kibaya.

Bagarutse kandi ku kibazo cy aba rwiyemezamirimo batubahiriza amasezerano bagirana na Leta mu kwita ku bidukikije aho biyemeza kuzabirinda ariko imyanda ituruka mu nganda zabo no mu magaraje ntibayiteho ikajya kwangiza ikibaya cya Nyabarongo ari naho DGPR yasabye ko amategeko n’amabwiriza byakubahirizwa.

Dr. Gashumba Damascene yavuze ko mu bushakashatsi bakoze,basanze Komite zishinzwe kwita ku bidukikije mu turere zidakora kuko uturere twatanze raporo y’uko ibidukikije bibungabungwa ari 2 gusa muri 30.

Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko Abanyarwanda bagakwiriye gukangurirwa biruseho kwita ku bidukikije bahereye ku myanda iva mu ngo zabo aho bakwiriye gutandukanya ibora n’itabora bitabaye ngombwa ko bikorwa n’abashinzwe kuyitwara.

Nyabarongo igize igice kinini cy’amazi yose y’u Rwanda uheruye ku isoko yo muri Nyungwe ikamanuka ikagera muri Rweru,ikaba Akanyaru hanyuma ikaza gusohoka yabaye Akagera nako kakajya muri Victoria nyuma akaba Nili.


Dr.Gashumba amurika ubushakashatsi bamaze amezi 6 bakora ku kwangirika ku ikibaya cya Nyabarongo

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Rwanda rwakiriye inkura zera 30 zivuye muri Africa y’Epfo

Inkura 30 zera zinjijwe mu cyanya cy’inyamaswa cy’Akagera zivanywe muri...
29 November 2021 0

MINISANTE yahishuye umwanzuro wafashwe ku bagenzi binjira mu Rwanda...

Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa COVID-19 biswe...
29 November 2021 0

U Rwanda rwasubijeho itegeko ryo kwishyira mu kato ku bantu baturutse mu...

Kubera ubukana bw’ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye muri Afurika...
27 November 2021 0

U Rwanda rugiye kohereza muri Qatar abakozi bazanafasha mu gikombe...

Kaminuza yigisha iby’ubukerarugendo mu Rwanda imaze gusinya amasezerano yo...
27 November 2021 1

Perezida Kagame yagiriye urugendo muri RDC [AMAFOTO]

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yageze i Kinshasa kuri uyu wa Kane,...
25 November 2021 0

Ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda bwiyongereyeho 10%

Ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere cyatangaje ko ubwisanzure...
23 November 2021 0