skol
fortebet

Amb.Habineza Joseph wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda igihe kinini yahitanwe n’Uburwayi

Yanditswe: Friday 20, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa siporo n’urubyiruko mu Rwanda akanarubera Ambasaderi muri Nigeria yitabye Imana azize uburwayi mu bitaro byo muri Kenya.
Yabanje kujya kwivuriza muri Nigeria ahava akomereza i Nairobi muri Kenya ari naho yaguye. Yakoreye igihugu imirimo myinshi, harimo kuba yarabaye Minisitiri wa Siporo n’umuco, yanahagarariye u Rwanda muri Nigeria.
Nyuma y’aho yagizwe Umuyobozi mu kigo cy’Ubwishingizi cya Radiant muri Gicurasi 2019.
Uretse kuba uyu mugabo (...)

Sponsored Ad

Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa siporo n’urubyiruko mu Rwanda akanarubera Ambasaderi muri Nigeria yitabye Imana azize uburwayi mu bitaro byo muri Kenya.

Yabanje kujya kwivuriza muri Nigeria ahava akomereza i Nairobi muri Kenya ari naho yaguye.

Yakoreye igihugu imirimo myinshi, harimo kuba yarabaye Minisitiri wa Siporo n’umuco, yanahagarariye u Rwanda muri Nigeria.

Nyuma y’aho yagizwe Umuyobozi mu kigo cy’Ubwishingizi cya Radiant muri Gicurasi 2019.

Uretse kuba uyu mugabo yarakoze muri Guverinoma,yari n’umushabitsi kuko yigeze gukora amakaroni yamwitiriwe ndetse yigeze no gutangaza ko yinjiye mu muziki

Habineza Joseph yavutse tariki 03 Ukwakira 1964, avukira muri Segiteri Kayenzi muri Kamonyi.

Mu mirimo y’ingenzi yakoze mu buzima bwe harimo kuba 21 Ukuboza 1989-1991 yari Analyst Programmer muri Brarirwa, 1991-1994 yakuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri Blarirwa. Mutarama 1994: Vice President wa FRVB, Gicurasi 1994-1998: yakoreraga Heineken i Kinshasa

Nzeri 1998- Nzeri 2004: Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, Nzeri 2004- Gashyantare 2011- Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Kanama 2011-Nyakanga 2014- Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Nyakanga 2014 yagizwe Minisitiri wa Siporo n’Umuco amara kuri uwo mwanya iminsi 183 kuko yasimbujwe ku wa 24 Gashyantare 2015.

Mu kwezi kwa 11 kwa 2016, Ambasaderi Joe Habineza yatangaje ko yatangiye ubucurizi bwa Makaroni yahaye izina rya ‘Pasta Joe’ zakorwaga n’uruganda rwo mu Misiri rwitwa ‘Antoniou’, zacurujwe mu Rwanda ariko ntizasakara hose.

Mu minsi mike ishize (13/8/2021) ,Amb.Habineza yizihije isabukuru y’imyaka 33 ishize arushinze. Naho tariki 15/8/2021 yibutse imyaka 3 se apfuye.

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP12: Joe Habineza, kuva ku Mulindi kugeza mu bibazo bya Miss Rwanda asezererwa:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa