Amerika yemereye u Rwanda izindi miliyoni 7$ yo kurangiza burundu icyorezo cya Marburg
Yanditswe: Friday 25, Oct 2024

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zibinyujije mu Kigo cya Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), zizatanga inyongera ya miliyoni 7 z’Amadolari ku Rwanda yo gufasha gukomeza guhashya icyorezo cya Marburg (MVD).
Ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, iyi nkunga izakoreshwa mu gufasha kurangiza icyorezo cya Marburg.
Amafaranga azakemura ibibazo by’ibigikenewe muri gahunda y’u Rwanda yo kurwanya Marburg harimo gucunga ko hari abandura, gukurikirana amakuru y’abahuye nabo, no gukumira no kurwanya iyi ndwara.
Kuva iki cyorezo cyaduka nk’uko itangazo ryasohowe na Ambasade ya Amerika mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Ukwakira 2024 rivuga, Amerika yamaze gutanga miliyoni zisaga 8.35 z’amadolari nk’nkunga yihutirwa, yatanze ibikoresho byo gupima hafi 2000, yagejeje ibikoresho by’ingenzi by’ubuvuzi ku bakozi bo mu buvuzi b’imbere mu guhangana n’iki cyorezo, kandi yazanye amatsinda y’inzobere mu buvuzi zo muri Amerika kugirango zifashe gutahura no kugenzura iyi ndwara.
Itangazo risoza rivuga ko n’ubuyobozi buhebuje bwa Minisiteri y’ubuzima, u Rwanda rwashyize mu bikorwa ingamba zifatika zo kubungabunga ubuzima bw’abaturage. Iyi nkunga nshya izarushaho gushimangira imyitegurire n’igisubizo cy’u Rwanda ku byorezo no guteza imbere gahunda y’umutekano mu by’ubuzima ku Isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *