skol
fortebet

Bamwe mu bayoboke b’Itorero umuriro wa Pentekote ntibarafata umwanzuro wo kwikingiza Covid-19

Yanditswe: Monday 08, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Hari abayoboke b’itorero Umuriro wa Pentecote mu Rwanda bavuga ko ibijyanye no kwikingiza COVID-19 bakibitekerezaho mu gihe abandi batarabibonera umwanya.
Itorero umuriro wa Pentekote rikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko rikurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki neza ariko kwikingiza ngo ntibirabazamo.
Bamwe mu bayoboke b’iri torero bavuze ko bakibitekerezaho abandi bo bakavuga ko igihe kitaragera.
Umwe yabwoye RBA ati (...)

Umwe yabwoye RBA ati "Ntabwo ari uko nabuze akanya ahubwo nzabikora igihe kigeze.Igihe ntabwo kiragera."

Undi yagize ati "Mfite gahunda yo kwikingiza ariko ntabwo ndabona akanya."

Abandi bavuze ko kwikingiza ari icyemezo gishingiye ku mutima w’umuntu ndetse utabihubukira gusa bose bemeza ko bemera ko iyi ndwara iriho.

Umuyobozi w’iri torero,Pasiteri Ntabanganyimana Elie avuga ko kwikinjiza bitaramuzamo, akaba atabishishikariza abo ayobora.

Ati "Numvise ku bwanjye naba nihanganye nkabanza nkareba uko bigenda ku bikingije.Ngashishoza nkabanza nkagira amakenga.Umutima wanjye ntabwo urabimbwira.Ku ruhande rwanjye numva muri iyi minsi bitari byanzamo."

Leta y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu bose kwikingiza Covid-19 ndetse hakomeje gushakishwa inkingo kugira ngo uyu mwaka uzarangire abarenga 60% by’abanyarwanda bakingiwe.

Minisitiri Gatabazi aherutse kuburira abagumura abantu kudafata izi nkingo ko ari icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa