skol
Kigali

Barafinda Sekikubo Fred yongeye gusubizwa mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 December 2021

Urwego rw’Igihugu rw’Ubgenzacyaha [RIB] remeje ko Barafinda Sekikubo Fred yasubijwe mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe i Ndera kugira ngo yitabweho n’abaganga kuko yari yongeye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize,RIB yatumije Barafinda ngo yitabe, igisubizo yabahaye gituma bamujyana mu bitaro bya CRAES Ndera,iri mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo,kumusuzumisha ngo barebe uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze.

Kuwa 04, Werurwe, 2020 uwari Umuvugizi w’Ubugenzacyaha,Marie Michelle Umuhoza yatangaje ko ibisubizo bahawe n’abaganga byemeje ko Barafinda Sekikubo Fred arwaye bituma adakurikiranwe ku biganiro yacishaga ku rubuga rwa You Tube.

Nyuma y’amezi 6 amaze gusezererwa mu bitaro,Barafinda wari wakize ndetse yarasubijwe mu buzima busanzwe,yakomeje gutanga ibiganiro bidahwitse kuri You tube.

Umuvugizi wa RIB,Dr.Murangira B. Thierry,yabwiye KT Press ko Abaganga babagiriye inama ko Barafinda, wajyanwe kuvurwa bwa mbere muri Gashyantare 2020 agasezererwa muri Nyakanga muri uwo mwaka, agomba kugarurwa kuvurwa igihe cyose yongeye kugaragaza ibimenyetso by’uko indwara yagarutse kugira ngo akurikiranwe n’ubuvuzi.

Dr.Murangira B.Thierry yavuze ko Barafinda yasubijwe I Ndera nyuma y’uko hari ibimenyetso yagaragaje by’uko uburwayi bwe bushobora kuba bwagarutse.

Barafinda, washakaga guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika muri 2017, yamenyekanye cyane ku rubuga rwa YouTube kubera ibintu byinshi yagiye atangaza, birimo ibyagaragazaga ibimenyetso by’uko afite ihungabana mu mutwe.

Ibi byatumye RIB imuhamagaza,nyuma ikeka ko afite uburwayi bwo mu mutwe,ajyanwa gusuzumwa muri biriya bitaro bya CRAES Ndera asanganwa uburwayi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Pan African Movement yahishuye igitera imirire mibi n’igwingira muri Afurika...

Umuryango uharanira ubwigenge, agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika, Ishami...
22 May 2022 0

Urupfu rw’umwarimukazi w’umunyabigwi wigishije Jeanette Kagame, rwasheguye...

“Umwarimu mwiza ameze nka buji (bougie)-irashonga kugira ngo imurikire...
20 May 2022 0

Rusizi: Umugore yanze ko bashyingura umugabo we wiyahuye kubera...

Umugore wo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi uherutse gupfusha...
20 May 2022 0

Abimukira bazava UK bateguriwe amazu meza cyane yo kubamo [AMAFOTO]

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hamwe mu hagomba gucumbikirwa abimukira...
20 May 2022 0

"Gutitiriza usaba igitsina niba ari icyaha nta mugabo uzasigara"-Karegeya

Nta gihe gishize ,Urukiko rutegetse ko Prince Kid wateguraga irushanwa rya...
19 May 2022 0

Gasabo: Umusore yambuwe n’indaya ata umutwe ajya kuryama mu irimbi

Ahagana saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022...
17 May 2022 0