skol
fortebet

BC yahawe amavuriro abiri ngendanwa n’ibyuma bikonjesha imiti

Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyashyikirijwe amavuriro abiri ngendanwa (mobile clinics) n’ibyuma bikonjesha imiti n’inkingo (vaccine storage fridges), bifite agaciro ka miliyoni 490 Frw.

Sponsored Ad

Ibi bikoresho byose byatanzwe n’Ibitaro bya Kaminuza ya Aga Khan ku nkunga ya Banki Itsura Amajyambere y’Ubudage (BMZ/KFW).

Ibi bikoresho byitezweho gufasha mu gukomeza kubaka ubushobozi mu rwego rw’ubuzima no kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi no kubika inkingo.

Biteganyijwe kandi ko Amavuriro ngendanwa azafasha RBC kugera mu turere twa kure cyane, ibi bikaba bishimangira gahunda y’U Rwanda yo kwagura no kugeza ibikorwa byo gukingira indwara zitandukanye zisanzwe zikingirwa mu gihugu hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa