Ubuzima
BC yahawe amavuriro abiri ngendanwa n’ibyuma bikonjesha imiti
Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2024

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyashyikirijwe amavuriro abiri ngendanwa (mobile clinics) n’ibyuma bikonjesha imiti n’inkingo (vaccine storage fridges), bifite agaciro ka miliyoni 490 Frw.
Ibi bikoresho byose byatanzwe n’Ibitaro bya Kaminuza ya Aga Khan ku nkunga ya Banki Itsura Amajyambere y’Ubudage (BMZ/KFW).
Ibi bikoresho byitezweho gufasha mu gukomeza kubaka ubushobozi mu rwego rw’ubuzima no kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi no kubika inkingo.
Biteganyijwe kandi ko Amavuriro ngendanwa azafasha RBC kugera mu turere twa kure cyane, ibi bikaba bishimangira gahunda y’U Rwanda yo kwagura no kugeza ibikorwa byo gukingira indwara zitandukanye zisanzwe zikingirwa mu gihugu hose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *