skol
fortebet

Beatrice Wavuze ngo ’Mbana n’Ibiraya hano, Yesu Weee Indaya Mbaya’ yarize ubwo yabonaga ubufasha[VIDEO]

Yanditswe: Monday 30, Sep 2019

Sponsored Ad

Umukecuru witwa Nyiransabima Beatrice utuye mu Karere ka Kicukiro mumugi wa Kigali nimwe mubantu bamenyekanye cyane ndetse abenshi baramwikundira kumubuga nkoranyambaga nka Instagram, Whatsapp nahandi, ni mumashusho magufi yasakajwe kurizo Mbuga aho yagarukaga kugace Yaratuyemo ka Cini avuga ko Abana ni indaya nyinshi.

Sponsored Ad

Ubwo TV1 Yabasuraga mumwaka wa 2015, uyu Mukecuru yagize ati" Mbana ni Ibiraya Hano, Yesu wee Indaya Mbaya"

Muri aya mashusho kandi hagaragaramo n’izo ndaya yavugaga ziyemerera ko koko zikora ako kazi.

aya mashusho yaje gusakazwa cyane kumbuga nkoranyambaga n’umwe mubagezweho cyane hano mu Rwanda wiyise Thecatvevo250 abamukurikira basaga ibihumbi 120 ubwo twakoraga iyi nkuru, bamwe muribibo biyemeje guha uyu Mubyeyi wabana 8 n’Abuzukuru 3 umusanzu nyuma yubuzima bugoye Abayemo nkuko yabitangarije DC TV RWANDA.

Aaha yarari kuvugana na Thecatvevo kuri telephone

Nyuma yuko DC TV RWANDA imusuye kuwa Kane wicyumweru gishize, Yasubiyeyo kureba niba uwo Mubyeyi Wakorewe ubukangurambaga niba ubufasha buri kumugeraho uko bikwiye.

Mukiganiro Kihariye bagiranye, Yagaragaje Amarangamutima menshi Ubwo yashimiraga abamuhaye inkunga ndetse kwihangana biramugora Ararira nkuko muza kubisanga muri Video Hasi.

yarize mukiganiro kubera Ibyamubayeho!

Ati"Imana Imuhozagire, rwose La Cat(Aha yashakaga kuvuga TheCatvevo) Urakabyara uragaheka Ndagushimira ko wangaragaje mu Rwanda ntanundi wigeze ungaragaza Imana iguhe umugisha Ujye uhahira Aho Abandi baburiye!"

Yongeyeho Ati" nabamukurikira bamfashije ndabashimira cyane kandi Imana isubize aho bakuye"

ni umukecuru kandi ubayeho mubuzima bugoye nkuko muza kubisanga mukiganiro Yagiranye na DC TV RWANDA hasi.

IKIGANIRO KIDASANZWE NA BEATRICE UZWI NKA MAMA MBAYA!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa