skol
fortebet

BioNTech igiye gutangiza ikigo cya mbere gikora inkingo mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 27, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kompanyi yo mu Budage ya BioNTech yagiranye amasezerano na leta y’u Rwanda na leta ya Sénégal yo kubaka ikigo cya mbere muri Afurika gikora inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA.

Sponsored Ad

BioNTech - yafatanyije na kompanyi ya Pfizer mu gukora rumwe mu nkingo zikoreshwa cyane ku isi za Covid-19 - ivuga ko mu ntangirio icyo kigo kizagira ubushobozi bwo gukora doze miliyoni 50 ku mwaka. Kizubakwa mu Rwanda.

Kuri Twitter, Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda Dr Daniel Ngamije yavuze ko icyo kigo "kizatanga umusanzu mu buringanire ku nkingo bucyenewe cyane kuri Afurika".

BioNTech yatangaje ko ibikorwa byo gutangira kubaka icyo kigo biteganyijwe gutangira hagati mu mwaka utaha wa 2022.

Mu ntangiriro, ivuga ko icyo kigo kizakorwamo n’abakozi bayo kandi kibe ari icyayo, mu gihe u Rwanda na Sénégal bikiyubaka ubushobozi bwo kugikoresha.

Amagambo ya Matshidiso Moeti ukuriye muri Afurika ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) yasubiwemo na BioNTech avuga ko iki kigo ari "ingenzi no mu guhanahana ubumenyi n’ubushobozi bwo kumenya gukora, kuzana imirimo mishya n’ubumenyi amaherezo bikongerera imbaraga kwihaza mu buvuzi kw’Afurika".

Aya masezerano agezweho nyuma y’ibyo izi mpande zari zemeranyijweho mu nama yabereye i Berlin mu Budage ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa munani uyu mwaka, nkuko bivugwa na BioNTech.

Abo bafatanyabikorwa bavuga ko inkingo zikoreshejwe ikoranabuhanga rya mRNA zishobora no gukorwa mu kurwanya izindi ndwara nka malaria n’igituntu.

Minisitiri Ngamije yavuze ko intego ari ugushyira Afurika mu matsinda akora udushya mu buhanga bwa siyansi no gutuma na yo iyatangamo umusaruro.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa