skol
fortebet

Bugesera: Abakristu babangamiwe na Pasiteri ubasaba kubakira abakwe be

Yanditswe: Monday 08, Jan 2018

Sponsored Ad

Bamwe mu bakristu basengera mu itorero Nazareni riherereye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera ntibavuga rumwe na Pasteri uyobora itorero ryabo aho ngo abubakisha inzu z’abakwe be, akabaca ibya cumi ku mpano z’abana babo bafashwa n’umushinga wa Compassion Internationale utabikoze akamukuramo.
Banavuga ko hari abo yaciye amafaranga kugira ngo abashyire muri Compassion.Uyu mu Pasiteri we arabihakana akavuga ko ari ugusebanya kw’abanyarwanda kandi ko nawe ayo makuru yagiye ayumva (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu bakristu basengera mu itorero Nazareni riherereye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera ntibavuga rumwe na Pasteri uyobora itorero ryabo aho ngo abubakisha inzu z’abakwe be, akabaca ibya cumi ku mpano z’abana babo bafashwa n’umushinga wa Compassion Internationale utabikoze akamukuramo.

Banavuga ko hari abo yaciye amafaranga kugira ngo abashyire muri Compassion.Uyu mu Pasiteri we arabihakana akavuga ko ari ugusebanya kw’abanyarwanda kandi ko nawe ayo makuru yagiye ayumva avuga ko akoresha abayoboke be.

Umusaza uvuga ko yari afitemo umwuzukuru, yagize ati “Harimo akana k’akazukuru baduhaye ubwo aravuga ati ‘noneho nufite n’akandi agashyiremo aduca amafaranga ibihumbi 50 Rwf.Abana ba kabiri ntabwo yabashyizemo ahubwo yabasimbuje abandi b’ahandi bamuhaye andi mafaranga.Ubwo twebe kuri y’amafaranga tuba turahagaze, twamubaze ngo njye muzajye kurega aho mushaka.”

Undi nawe ati “ Mubo yariye amafaranaga n’abakorewe Compassion kuko yabacaga ibihumbi 25Rwf....Nk’ejo bundi batwemereye inkunga y’abatishoboye, batwemerera amahene baduha ibiryo arangije akajya agenda atwaka ibyacumi.Ibyo bya cumi kandi twagiye dutanga 2500Rwf.”

Hari undi muturage nawe wavuze ko basanzwe bategekwa kujya gukora umuganda ku nzu y’umukwe w’uyu mupasiteri ibintu basanga bimeze nk’imirimo y’uburetwa aho utabashije gukora icyo gikorwa ahita avanwa muri Compassion.

Uyu ati “Imiganda yo natwe twarayikoraga tujya kubaka yo.Nyine tujyayo akavuga ko niba umukobwa we ari burongorwe murajya kubaka inzu y’umukobwa we,ugatunda amatafari ku mutwe sha umva,…..” Ngo iyo utabikoze akubwira ko umwana wawe akurwa muri Compassion ‘ni umukoresha ariko aratubangamiye Mana yo mu ijuru.”

Pasiteri Mukamutesi Theonille ushinjwa kwaka abaturage amafaranga kugirango abashyire muri Compassion avuga ko ataribyo ahubwo ko ari ugusebanya kw’abanyarwanda kandi ko ari ibintu bitamutunguye ashingiye no kubyo yagiye yumva bivugwa.

Ati “ Twiyemeje umushinga ariko hari ibintu dusabwa,turasabwa amashuri,…turasabwa aho gukorera,turasabwa igikoni hakabaho uvuga ati ‘njye mfite ibiti’, hakabaho uvuga ati ‘njye mbumba amatafari’, hakabaho uvuga ati ‘njye nzahemba abafundi 5 cyangwa 6‘, hakabaho uvuga ati ‘njyewe nzaba mfite amabati atandatu’ hakabo n’abakecuru batagiraga nicyo bashoboye ariko tukabambwira ngo mujye muza muharure ibyatsi.

Ibyo by’amafaranga rero n’ibinyoma by’abanyarwanda…uhhh ubu nkubajije wahagarika umuntu ahangaha wabaza akavuga ko yigize yubaka inzu y’umukwe wanjye ko ari abantu baba bashaka gusebanya.Narabyumvise ibyo daaa.Narabyumvise ibyo ga!

Ntaganira Innocent,ubarizwa mu ishami ry’ubufatanye n’amatero muri Compassion ishami ry’u Rwanda yabwiye TV 1 ducyesha iyi nkuru ko nta muturage ugomba gutanga icya cumi ku mpano y’abana, ikindi ni uko kujonjora abana bafashwa n’uyu mushinga ngo nta mafaranga agomba gutangwa bitewe nuko abajonjorwa baba ari abo mu miryango itishoboye babarizwa mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe bityo ko kutagira ubushobozi ari yo mpamvu nyamukuru ituma bafashwa.

Yagize ati “ Birabujijwe gukata icya cumi ku mpano cyangwa se n’ubundi bufasha bugenerwa bariya bana.Iby’amafaranga baba bacibwa kugirango bashyirwemo nabyo birabujijwe.Ibishingirwaho mu gutoranya abana n’uko uriya mwana aba aturuka mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe cyangwa icya kabiri.Uwo muryango rero ntacyo uba ushoboye gutanga kuburyo wacibwa amafaranga ntabwo byemewe ababikora iyo tubimenye turabihagarika ndetse ayo mafaranga agasubizwa banyirayo byaba nangombwa tugahagarika ubufatanye n’iryo torero riba kuko ritangiye nabi.”

Aba bakirisitu barambiwe gukoreshwa bene aka kageni barasaba ko inzego zitandukanye zakwinjira muri iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa