skol
Kigali

Burera: Umugore yataye umugabo we amuziza ko babyaye umwana ufite ubumuga

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 October 2021

Umugabo witwa Nkurunziza Jean De Dieu utuye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera aravuga ko umugore we yamutaye ngo n’uko babyaye umwana ufite ubumuga.


Uyu mugabo yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko kuri ubu asaba ubuyobozi n’abagiraneza kumufasha kwita kuri uwo mwana dore ko ngo ubushobozi bwamushiranye avuza uwo mwana ndetse n’ubuyobozi yitabaje butagize icyo bumufasha mu myaka 10 uyu mwana amaze avutse.

Yagize ati "Uyu mwana namubyaye afite ikibazo cy’ubumuga nanjye ntazi aho cyaturutse.Umugore yaramuntanye aramunjugunyira.Nagurishije ibyo nari mfite byose kugira ngo mvuze uyu mwana kugeza ubwo bamuhaye ikarita ariko nta kintu leta yigeze imufasha kandi numva kuri Radio ngo abandi babahaye ibi n’ibi.

Nkurikije ibyo numva bakorera abandi,naratereranwe kandi nta bushobozi mfite n’ikindi arya cyane.Arya ibiryo byinshi kandi ntabwo nashobora kubibona.Ibyo twarya twese turi hano abirya wenyine,yarangiza akarira.

Uyu mugabo yasabye abagiraneza kumufasha kubona ibitunga uyu mwana ndetse no anasaba kugenerwa ubufasha buhabwa abafite ubumuga burimo n’akagare kugira ngo amwiteho.

Abaturanyi ba Nkurunziza bavuze ko uyu mwana abayeho mu buzima buteye agahinda ndetse ngo nta buvugizi akorerwa.Kugeza ubu ngo nta n’ubwisungane mu kwivuza afite.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Cyanika,Ahobantegeye Venantia,yavuze ko nta bushobozi bafite bwo kwita kuri uyu mwana gusa ngo bagiye kumukorera ubuvugizi.

Yagize ati "Yavukanye ubumuga bw’ingingo budakira,nta nubwo avuga.Icyo twasaba wenda nuko yajyanwa i Gatagara kuko umwana ufite ubumuga ntabwo yakura nk’usanzwe.

Tuzamukorera ubuvugizi kuko ntabwo twavuga ngo yavurwa agakira.Ntabwo byashoboka.Ubwo tubimenye n’ugukora ubuvugizi...Turabwira nyirakuru azaze ku murenge."

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Rwanda rwakiriye inkura zera 30 zivuye muri Africa y’Epfo

Inkura 30 zera zinjijwe mu cyanya cy’inyamaswa cy’Akagera zivanywe muri...
29 November 2021 0

MINISANTE yahishuye umwanzuro wafashwe ku bagenzi binjira mu Rwanda...

Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa COVID-19 biswe...
29 November 2021 0

U Rwanda rwasubijeho itegeko ryo kwishyira mu kato ku bantu baturutse mu...

Kubera ubukana bw’ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye muri Afurika...
27 November 2021 0

U Rwanda rugiye kohereza muri Qatar abakozi bazanafasha mu gikombe...

Kaminuza yigisha iby’ubukerarugendo mu Rwanda imaze gusinya amasezerano yo...
27 November 2021 1

Perezida Kagame yagiriye urugendo muri RDC [AMAFOTO]

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yageze i Kinshasa kuri uyu wa Kane,...
25 November 2021 0

Ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda bwiyongereyeho 10%

Ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere cyatangaje ko ubwisanzure...
23 November 2021 0