skol
fortebet

Burera: Umurambo w’umugabo wahitanwe n’inkangu wabonetse nyuma y’iminsi 5

Yanditswe: Monday 08, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abatuye Umurenge wa Kagogo mu Karere ka Burera barashimira leta ubufasha yabahaye bw’imashini mu gushakisha abantu babo bari baburiye mu nkangu, bakaba babonetse bagashyingurwa mu cyubahiro.
Mu Mudugudu wa Murambi mu Murenge wa Kagogo, inkangu yamanuye uruhande rumwe rw’umusozi n’ibyari biwuriho byose, ugwira inzu ya Sembagare Faustin, abantu 5 b’umuryango umwe bahita bitaba bahasiga ubuzima. Bane bari abana nibo bahise baboneka kuwa Gatatu barashyingurwa, hasigara umuntu umwe ariwe wari (...)

Sponsored Ad

Abatuye Umurenge wa Kagogo mu Karere ka Burera barashimira leta ubufasha yabahaye bw’imashini mu gushakisha abantu babo bari baburiye mu nkangu, bakaba babonetse bagashyingurwa mu cyubahiro.

Mu Mudugudu wa Murambi mu Murenge wa Kagogo, inkangu yamanuye uruhande rumwe rw’umusozi n’ibyari biwuriho byose, ugwira inzu ya Sembagare Faustin, abantu 5 b’umuryango umwe bahita bitaba bahasiga ubuzima. Bane bari abana nibo bahise baboneka kuwa Gatatu barashyingurwa, hasigara umuntu umwe ariwe wari umukuru w’uyu muryango Sembagare Faustin wari ugishakishwa kugeza kuri iki Cyumweru.

Hifashishijwe imashini itunganya imihanda nayo yageze kuri uwo musozi bigoranye, imirimo yo gushakisha nyakwigendera yakomeje ndetse ku bw’amahirwe, umurambo we uza kuboneka.

Umugore wa Nyakwigendera ari nawe wenyine wabashije kurokoka mu bari baraye muri urwo rugo uko bari batandatu, arashimira ubuyobozi bw’Igihugu bwababaye hafi muri ibi byago.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yaboneyeho asaba abagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhava bagasanga abandi aho leta yabateguriye.

Muri rusange mu Karere ka Burera, Abantu umunani nibo bahitanwe n’ibiza by’imvura biheruka, bose akaba ari abo muri Uyu Murenge wa Kagogo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa