skol

Bwa mbere mu Rwanda hatangiye kubagwa abarwayi b’igicuri

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) hatangijwe Icyumweru cyo guhugura ku kubaga indwara y’Igicuri (Epilepsy Surgery Training Camp), aho ku ikubitiro batangiye kubaga umurwayi wari umaze imyaka igera muri 15 afata imiti y’igicuri.

Ni amahugurwa abaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari bakazahugurwa n’abaganga b’inzobere mpuzamahanga mu kubaga ubwonko (Neurosurgeons) n’abatera ikinya (Anesthesiologists) baturutse mu bihugu bitandukanye.

Aya mahugurwa yatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gashyantare 2026.

Ni inshuro ya mbere habaye igikorwa cyo kubaga umurwayi w’igicuri mu Rwanda, akaba yari umugore w’imyaka 39 wari umaranye iyi ndwara imyaka 15.

Biteganyijwe kandi ko kubaga abafite iyi ndwara bizakomeza mu rwego rwo gufasha abakenera ubu buvuzi bohererezwaga mu mahanga.

Bitewe n’ubuvuzi uyu mugore yakorewe gukira kwe biri ku kigero cya 85%. Ndetse hari n’abandi barwayi bagera ku munani bazabagwa, nabo bari bamaranye igihe iyi ndwara y’igicuri cyananiye imiti isanzwe (drug-resistant epilepsy).

Umuganga ubaga ubwonko muri CHUK, Inyange Musoni Sylvie, yavuze ko iki gikorwa kigiye kubakiza umutwaro wo kuvura abantu igihe kirekire bahora ku miti ndetse badafite icyizere cy’igihe bazayihagarika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa