skol
Kigali

Bwa mbere RIB yamaganiye kure imvugo y’urubyiruko ya “Nta myaka 100”

Amakuru   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 31 May 2022

Ubundi bavugako ururimi rudapfa ahubwo rwaguka. Ibyo abenshi babivuga igihe mu muco runaka hatangiye kwiyongeramo izindi mvugo zitari zimenyerewe byaba ngombwa zikazongerwa mu nkoranamagambo y’urwo rurimi.

Hari n’izindi mvugo ziba zisanzwe zihari ariko zigahindurirwa ibisobanuro bitewe n’uko zakoreshejwe. Gusa nanone ntiwakwirengagiza ko hari imvugo zikoreshwa zikageraho zigahararukwa zigasa n’izibagiranye.

Urubyiruko rwo muri iki kinyejana rukunze kurangwa n’udusha mu mvugo zitandukaye , cyane cyane imvugo igezweho mu abasore bato n’abangavu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B.Thierry ubwo yari yitabiriye inama yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda (UR) ngo hareberwe hamwe icyakorwa kugira ngo habungwabungwe ubuzima bwo mu mutwe ndetse hanitabwe ku mikurire y’umwana, yatanze ikiganiro kigaruka k’uko ikigero cyo kwiyahura gihagaze mu Rwanda.

Yavuze ko impamvu RIB yitabiriye iyi nama ari uko ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe iyo adakurikiranwe ngo yitabweho, akora ibyaha bihanwa n’amategeko cyangwa akaniyahura.

Yavuze kandi ko mu bihungabanya ubuzima bwo mu mutwe harimo gutakaza icyizere cyo kubaho, anakomoza ku mvugo ya ” Nta myaka ijana “, imvugo yita iy’ubwihebe no gutakaza icyizere cy’ejo hazaza.

Ati”Muby’ukuri, nta rubyiruko rw’u Rwanda rwagakoresheje imvugo ngo nta myaka ijana, izo ni imvugo muby’ukuri zidatanga icyizere cy’ahazaza, kandi muby’ukuri mu bigaragara icyizere cy’ahazaza ku rubyiruko rw’u Rwanda kirahari,ahazaza ni heza“.

Akomeza agira ati”Wenda nizera ko bashobora kubivuga batebya, ariko ababyumva bashobora kubyumva ukundi, kandi ni imvugo y’ubwihebe“.

Dr Murangira B.Thierry asaba itangazamakuru cyane cyane abanyamakuru bakora imyidagaduro gushyira imbaraga mu kugorora imvugo z’amakuru batangaza, kuko usanga akenshi abakoresha imvugo nk’izo ari urubyiruko rukurikira iryo tangazamakuru ndetse, anatunga agatoki bamwe mu bari mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange, ko ari bo bakunda gukoresha imvugo nk’izo,bityo zigakwirakwira mu rubyiruko.

Avuga ko urubyiruko ari amizero y’ahazaza h’igihugu,ko ariyo mpamvu leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kurwigisha kugira ngo ruzavemo abayobozi beza b’ejo hazaza, bityo ko nta rubyiruko rwakabaye rukoresha imvugo ya ” Nta myaka ijana“.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igikomangoma Charles na Emir wa Qatar baraye batashye nyuma yo kwitabira...

Igikomangoma cy’ubwami bw’Ubwongereza, Charles Philip uzasimbura umwamikazi...
25 June 2022 0

Abanyarwanda beretse urukundo Perezida Museveni bari bakumbuye cyane...

Perezida Museveni yakiriwe bidasanzwe n’abanyarwanda ubwo yari ageze i...
23 June 2022 0

Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa...

Perezida Kagame ari kumwe na Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, Perezida...
23 June 2022 0

Amazi ya Jibu yahagaritswe kubera ubuziranenge buke yasanganwe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA)...
22 June 2022 0

RCS yabaye ihagaritse gahunda yo gusura imfungwa muri gereza zose zo mu...

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCSRwanda) rwatabgaje ko...
20 June 2022 0

Kamonyi:Mu ishuri rya Cyeru umunyeshuri yitabye Imana azize kumira...

Mu karere ka Kamonyi Ababyeyi bari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu...
16 June 2022 0