skol
fortebet

Byinshi kuri Potasiyumu, aho iboneka akamaro kayo ndetse n’ingaruka igihe ibaye nke cyangwa nyinshi

Yanditswe: Friday 20, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Potassium (soma potasiyumu) nayo ni umwe mu myunyu ngugu y’ingenzi mu mubiri wacu. Buri munsi hagati ya 2500mg na 4700mg zayo ziba zigomba kuboneka mu byo turya. Gusa burya guteka ibiryo ukabitinza ku ziko kimwe no kubikaranga cyane biri mu bigabanya ingano ya potassium iba ibirimo.

Sponsored Ad

Akamaro ka potasiyumu ku buzima

Akenshi potasiyumu na sodium biragendana kandi iyo kimwe kibaye cyinshi bituma ikindi kigomba kugabanuka.

Umumaro wayo w’ingenzi uboneka mu rwungano rw’imyakura aho igira akamaro mu ijyanwa n’ivanwa ry’ubutumwa mu bwonko (transmission de l’influx nerveux).

Si ibyo ikora gusa kuko inafasha mu ikorwa rya za poroteyine no kubaka imikaya ikomeye.

Inafasha mu gushwanyaguza ibinyamasukari bigakurwamo ingufu umubiri wacu ukenera buri munsi

Ikindi ni uko ifasha mu kugabanya igipimo cya sodium bityo bikarinda kurwara umuvuduko udasanzwe w’amaraso

Ingaruka iyo potasiyumu ibaye nkeya
Kurya ifunguro ridakize kuri potassium bigira ingaruka zinyuranye ku buzima:

Icya mbere nkuko twabivuze, iyo potassium igabanyutse bituma igipimo cya sodium kizamuka bityo bikaba byatera umuvuduko udasanzwe w’amaraso
Ikindi kandi bigira ingaruka mu mikorere y’imikaya aho umubiri utentebuka
Kugabanuka kwayo bitera kwiheba no kwigunga
Bitewe na wa muvuduko udasaznwe w’amaraso, bitera umutima gutera nabi
Ingaruka iyo potasiyumu ibaye nyinshi

Imikorere y’ubwonko n’urwungano rw’imyakura muri rusange, bishingira ku gipimo cya potassium mu mubiri. Iyo ibaye nyinshi bitera umutima kwikanya ku buryo budasanzwe.

Bitera kandi imikorere mibi y’ubwonko no gutera indihaguzi

Ubwinshi bwayo bugabanya sodium bityo bigatuma umubiri utakaza amazi menshi

Ku bantu bashaka gutakaza ibiro, akenshi potasiyumu yabo iriyongera bityo ugasanga umutima wabo uhora udihagura. Ibi biba no ku bantu bakunda kwiyiriza ubusa, kwiyicisha inzara, no kunywa aho kurya. Aba rero baba biyongerera ibyago byo kurwara indwara zinyuranye z’umutima.

Potasiyumu iboneka hehe?

Ibyo kurya binyuranye tuyisangamo. Kandi ibyo kurya biyifite ari nyinshi kuruta sodium ni byiza cyane. Ibyo twavuga:

Avoka
Imboga rwatsi
Imineke
Amapapayi
inyanya
Ibishyimbo byumye
Amafi
Epinari
Ibirayi
Tungurusumu
Amashu
N’imbuto muri rusange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa