Coronavirus: Hakize abantu 4 mu Rwanda hanyuma abandi 2 basanganwa ubwandu
Yanditswe: Monday 04, May 2020
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, mu Rwanda habonetse abantu 2 bashya bagaragaweho ubwandu bwa Coronavirus. Abamaze kwandura iyo ndwara mu Rwanda bageze kuri 261. Uyu munsi kandi hanakize abantu 4 bityo abamaze gukira baba 128. Abakirwaye ni 133.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yavuze ko mu bipimo 746 byafashwe kuri uyu wa Mbere,hagaragayemo abantu 2 bashya banduye Coronavirus mu gihe abakize ari 4.
Abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 261 mu gihe abamaze kuyikira bageze kuri 128. Abakirwaye ni 133.
Minisiteri y’Ubuzima yakomeje gusaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.
Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.
Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.
Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Coronavirus akoresheje telefoni akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.Telefoni itishyurwa ni 114,Whatsapp +250788202080.Email ni :[email protected].
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, nyinshi mu nzego z’imirimo zongeye gusubukura akazi nyuma y’iminsi 45 yarasubitswe kubera gahunda ya Guma mu rugo.
Hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu ntara abantu bari urujya n’uruza basubira ku kazi abandi bajya guhaha ibyo bakeneye dore ko bari bamaze iminsi basohoka mu ngo zabo ari uko bagiye guhaha no kwivuza.
Mu gihe abantu bose basabwa kwambara udupfukamunwa hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid 19, bamwe mu baturage baravuga ko batarabona aho bagurira udupfukamunwa hafi yabo. Abadukora bemeza ko bakomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo tuboneke ku bwinshi.
Bamwe mu baturage baganiriye na RBA hirya no hino mu gihugu bavuze ko bikibagoye kubona aho bagurira udupfukamunwa.
Niyonizeye Aaron utuye mu Karere ka Rusizi yagize ati ’’Udupfukamunwa inaha ntituraboneka ku buryo buhagije kugira ngo tutubone biracyatugoye, Leta yadufasha abadukora bakaba benshi kugira ngo tubashe kutugeraho.’’
Na ho Nzisabira Joseph utuye muri ako karere ati ’’Njye ndagafite kuko nakoresheje ingufu zose kugira ngo nkabone kugira ngo ndebe ko nakwirinda, ndinde ko nakwanduza abandi cyangwa nanjye bakanyanduza."
Iki kibazo kandi kigaragara no mu Karere ka Nyagatare, aho bamwe mu baturage bavuga ko kubona udupfukamunwa bibagoye.
Musafiri JMV yagize ati ’’Abaturage muri rusange baradukeneye baribaza bati tuzava he bizagenda gute ariko nituramuka tubonetse twiteguye kutugura n`abo duturanye tuba tubibashishikariza."
Na ho Harelimana Gratien/umuturage wo muri aka karere, avuga ko akamaro k’udupfukamunwa bakamenye ariko ikibazo kikaba ko tutarabageraho.
Ati ’’Gahunda yo kwambara udupfukamunwa barayitubwiye uretse ko tutaratugeraho ariko buriya kuwa mbere tuzatwambara nitutugeraho kugirango tutugereho buriya tuzava ku karere niko tubikeka."
Kugeza ubu ahagurishirizwa utu dupfukamunwa ni muri za farumasi no yandi maguriro (alimentation). Hamwe twamaze kuhagezwa ahandi ho baracyategereje.
Umuhire Chantal ukora muri farumasi avuga kuri ubu badufite ndetse bakaba baducuruza nta kibazo.
Ati ’’Nyuma y`aho tubiboneye kuri Television ko hari utundi dupfukamunwa tworohereye dukoze mu myenda twahise tuturangura ubu tutumaranye icyumweru abadukikije bose baraza bakadukura aha’’.
Umwe mu bakorera muri alementation imwe yavuze ko kugeza ubu ati ’’Hari abakiliya baza bashaka udupfukamunwa tukababwira ko tutari twaboneka icyiza rero n`uko abaducuruza batworohereza bakatutugezaho tukaduha abakiliya bacu’’
Hamwe mu hakorerwa utu dupfukamunwa imirimo irakomeje; barakora amanywa n`ijoro kuko hakenewe twinshi.
Gicanda Rosalie ni umwe mu bayobozi b’inganda zikora utu dupfukamunwa. Avuga ko bari gukora ibishoboka ngo tugere ku bantu benshi.
Yagize ati ’’Muri uru ruganda turimo turi companies 40 kugeza twiyemeje ko nibura buri company ibasha gukora udupfukamunwa ibihumbi 10 ku munsi ariko twihaye umuhigo wo kuzageza ku dupfukamunwa ibihumbi 60 ku munsi turara turangiye kugirango tubashe kwambika abanyarwanda bose’’.
Mukaremera Francine, umukozi ushinzwe ibikorwa by`ubucuruzi muri Company Mavuta Express yatsindiye isoko ryo kugeza utu dupfukamunwa hirya no hino mu gihugu aho tugurishirizwa, avuga ko barimo kwihutisha iki gikorwa kandi n`aho tutaragezwa mu gihe cya vuba tuba twahagejejwe.
’’Mu ntara zose twamaze kugerayo kugirango abanyarwanda babashe gusohoka mungo zabo bambaye udupfukamunwa twaraye tutujyana ijoro ryose ndizera ko umuntu wese uribukenere agapfukamunwa yaba uyu munsi cyangwa ejo azakabona’’.
Mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus harimo ko udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *