skol
Kigali

Covid-19: Abakuze mu Rwanda batangiye guterwa doze ‘ya gatatu’ y’urukingo [YAVUGURUWE]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 November 2021

Abagejeje ku myaka 50 mu Rwanda batangiye guhabwa doze ya gatatu y’urukingo rwa COVID-19 mu rwego rwo kubongerera ubudahangarwa.

Uru rukingo kandi runahabwa abakora kwa muganga ndetse n’abasanganywe indwara zikomeye.

Uretse abageze ku myaka 50, n’abakozi bo kwa muganga ndetse n’abafite uburwayi, gahunda yo gukingira isanzwe na yo yakomeje.

OMS/WHO ivuga ko iyi doze izwi nka ‘vaccine booster’ iterwa abakingiwe byuzuye “iyo, nyuma y’igihe, ubwirinzi bw’umubiri bwamanutse munsi y’urugero rufatwa nk’uruhagije mu baturage”.

WHO yongeraho ko iyo doze ishobora kuba iya gatatu ku batewe ubwoko bw’inkingo zisaba doze ebyiri, cyangwa iya kabiri kubatewe ubwoko bw’urukingo busaba doze imwe.

Abaturage benshi mu Rwanda batewe inkingo z’ubwoko busaba doze ebyiri.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko iyo doze ‘ishimangira’ kuva kuwa kabiri izaterwa n’abantu bari hagati y’imyaka 30 na 49 bafite indwara karande (zitandura).

Itangazo ryaraye risohowe na Ministeri y’ubuzima rivuga ko uhabwa doze ya gatatu agomba kuba amaze iminsi 180 akingiwe ku buryo bwuzuye, ni ukuvuga abonye doze ya kabiri y’urukingo.

Itangwa ry’iyi doze yongera ubudahangarwa ryatangiriye mu mujyi wa Kigali ariko igikorwa kikaba kizakomereza n’ahandi mu ntara.

Hejuru ya 25% by’abaturage mu Rwanda bamaze gukingirwa byuzuye, mu gihe hafi miliyoni 6 kuri miliyoni 13 zituye iki gihugu bamaze guterwa doze ya mbere.

Mu cyumweru gishize, inkingo za Covid zatangiye guterwa abari hagati y’imyaka 12 na 18 biganjemo abari ku mashuri yisumbuye.

U Rwanda rwakiriye doze nyinshi z’inkingo biciye muri gahunda ya Covax, hamwe n’izo rwagenewe n’ibihugu bikize ku giti cyabyo.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisitiri Ngamije yahaye ubutumwa bukomeye abadashaka kwikingiza...

Minisitiri w’ubuzima,Dr.Ngamije Daniel,yatangaje ko abanga kwikingiza...
13 January 2022 0

Umujyi wa Kigali watangiye gusuzuma uko abaturage bikingije urugo ku...

Umujyi wa Kigali watangije ibarura rigomba gukorwa urugo ku rundi...
13 January 2022 0

Abarimu ibihumbi 28 bazakoresha ikoranabuhanga mu gukora ibarura rusange...

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) gitangaza ko kigeze ku musozo...
6 January 2022 1

Kalimba Zéphyrin wabaye Senateri mu Rwanda yitabye Imana

Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana mu ijoro ryo ku...
3 January 2022 0

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame n’umuryango we bifurije Abanyarwanda umwaka...

Perezida Paul Kagame yifashishije ifoto ari kumwe na Madamu Jeannette...
1 January 2022 0

Abenshi mu bari kwandura Covid-19 mu Rwanda bari gusanganwa ubwoko bwa...

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije yatangaje ko abari gusangwamo ubwandu bwa...
31 December 2021 1