skol
fortebet

Covid-19: Abantu 63 banduye mu Rwanda abandi 07 barakira

Yanditswe: Friday 21, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abanduye coronavirus bashya 63 barimo aba Kigali 46 (abahuye n’abanduye mu masoko ya Kigali, Rusizi:16 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi,Rubavu:1.Abamaze kwandura bose ni 2,780.
Uyu munsi kandi hakize abantu 7 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1712,abakirwaye ni 1057. Abapfuye:11.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abanduye coronavirus bashya 63 barimo aba Kigali 46 (abahuye n’abanduye mu masoko ya Kigali, Rusizi:16 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi,Rubavu:1.Abamaze kwandura bose ni 2,780.

Uyu munsi kandi hakize abantu 7 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1712,abakirwaye ni 1057. Abapfuye:11.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Abagize Guverinoma banzuye ko buri Muturarwanda akwiye kwimenyereza gukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko muri serivisi zijyanye no guhererekanya amafaranga hirindwa ko amafaranga acapwe mu mpampuro yaba intandaro yo gukwirakwiza ubwandu bushya bw’icyo cyorezo.

Uretse amafaranga, amabaruwa, inyandiko zishyuza, n’izindi zicapwe biragenda byimukira ihererekanyamakuru ryifashishije ikoranabuhanga. Bimwe mu bigo byatangiye gushishikariza ababigana kureka umuco wo kwitwaza inyandiko iyo ari yo yose mu gihe bakeneye serivisi.

Sosiyete Ikora ubwikorezi bwo mu Kirere mu Rwanda (RwandAir) ni kimwe mu bigo nyarwanda byamenyesheje abafatanyabikorwa babyo ko itakirimo kwakira inyandiko zicapwe guhera tariki ya 20 Kamena 2020.

Ubuyobozi bwa RwandAir burashishikariza abakenera kohereza inyandiko zose kwifashisha imeyili (e-mail) , ndetse bagategereza n’ibisubizo byifashisha ikoranabuhanga.

Inganda z’impapuro n’amacapiro mu bihombo bikomeye ku Isi

Mu gihe Isi irimo guhindura imikorere mu rwego rwo kwirinda ikintu cyose cyaba intandaro y’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, inganda zikora impapuro ndetse n’amacapiro ku Isi bari mu bihombo bikomeye kuko ingano y’abakenera serivisi bitanga yagabanyutse bikomeye.

Ikigo Heidelberg cyo mu Bwongereza gitanga ibisubizo by’amacapiro, giherutse gusohora raporo igaragaza uburyo inganda zikora impapuro ndetse n’ibigo by’amacapiro byanegekajwe n’icyorezo cya COVID-19 ku Isi yose.

Iyo raporo yakozwe ku bigo bigera ku 5,000 bikorana na Heidelberg, byose bikaba byaragaragaje ko byahombye, ibitarafunga imiryango kuri ubu bifite isoko rito cyane.

Kimwe mu by’ingenzi bigaragara muri iyo raporo ni uko mu gihe cya COVID-19, serivisi z’amacapiro zagabanyutse ku kigero kiri hejuru ya 80%, by’umwihariko mu Bushinwa, n’ubwo uko icyorezo gikomeza guhashywa ariko byongera gusubira ku murongo.

Serivisi z’amacapiro zasigaye zifite isoko ni izijyanye no kwandika ku mifuka n’ibindi bikoresho byo gupfunyikamo bitewe n’uko ibiribwa, imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi byakomeje koherezwa mu bice bitandukanye by’Isi.

Kugeza muri Werurwe hagati, amacapiro yari agikora mu buryo busanzwe ariko ubwiyongere bwa COVID-19 ibikorwa by’ubuzima busanzwe bihagarara bituma ingano y’izo serivisi igabanyuka mu buryo budasanzwe by’umwirariko ku nganda zikora impapuro n’amacapiro.

Raporo ivuga ko zimwe mu nganda zikora impapuro mu Buhinde, zabaye zisubitse ibikorwa bitewe n’uko kuri ubu bigoye kubona isoko rihagije mu bihugu bimwe na bimwe zoherezagamo izo mpapuro.

Mu Rwanda by’umwihariko abacuruza impapuro barimo guhura n’ibihombo bikomeye muri ibi bihe ibigo bya Leta n’iby’abikorera bikomeje kwimakaza umuco w’ihererekanyamakuru rikorewe ku ikoranabuhanga.

Ni ihurizo rikomeye no ku macapiro n’ibigo by’itangazamakuru kuri ubu bimaze amezi atanu bihagaritse ibikorwa, aho binagoye guhindura imikorere yabyo bikayoboka ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga ryagaragaje umwihariko muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Uretse kuba ribonwa nk’umusingi wo kubaka imitangire ya serivisi igabanya ibyago byo kwanduzanya icyorezo, ikoranabuhanga rikomeje kwifashishwa no mu gukurikirana abakekwaho COVID-19, mu buvuzi nyirizina ndetse no mu gutanga ubutumwa bujyanye no kwirinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa