skol
fortebet

Covid-19 yahitanye abantu 2 mu Rwanda abandi 241 barayandura

Yanditswe: Monday 14, Jun 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 14 Kamena 2021,abantu babiri bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 372 mu gihe abanduye bashya ari 241 barimo 66 b’i Kigali na 48 b’i Musanze.

Sponsored Ad

Abakirwaye bageze ku 1,859 barimo 11 barembye, abashya bakize ni 42.

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda yasabye abaturage kwitwararika ingamba zo kwirinda mu gihe ubwandu bushya bwa Covid-19 bukomeza kuzamuka.

Mu gihe cy’iminsi 10 gusa ishize, abarwayi barakabakaba 1200, mu gihe byakomeza kuri uyu muvuduko ngo bikaba bishoboka ko gahunda ya guma mu rugo yatangazwa.

Ministri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko ubwiyongere bwagaragaye mu minsi 10 iheruka buteye inkeke ndetse ko bushobora kuba bugiye kubanziriza ikindi cyiciro cy’ubwandu bwinshi mu gihugu.

Mu gihe cy’iminsi 7 iheruka abarwayi batangazwa buri mugoroba ntibajya hasi ya 200 mu gihe hari abibazaga ko icyorezo kigenda gicika intege.

Ministri Ngamije avuga ko hirya no hino mu gihugu habayeho kudohoka cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi.

Mu mujyi wa Kigali,uruganda rwa Sulfo ruri mu zikoresha abantu benshi rwamaze gufungwa nyuma y’aho abasaga 60 kuri 500 bapimwe bagaragaje ko bafite ubwandu.

Ministri w’ubucuruzi Beata Habyarimana avuga ko leta yagerageje kudohorera bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi kugira ngo ubukungu butongera kugwa hasi.

Gusa avuga ko abakora ibikorwa by’ubucuruzi bakwiye kurushaho kugaragaza ubushoshozi.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko idashobora kwemerera abaturage kwidegembya mu gihe nibura abantu bangana na 60% batarahabwa urukingo.

Kugeza ubu abasaga gato ibihumbi 380 ni bo bamaze guterwa urushinge rw’urukingo, ku rutonde rw’abategereje hakaba hakiri abakabakaba miliyoni 10.

Mu kwezi kwa karindwi ibitonyanga by’inkingo bigera ku bihumbi 600 bategerejwe kugezwa mu gihugu na ho umwaka ukazarangira hageze izingana na Miliyoni 3,5.

Abasaga gato ibihumbi 28 ni bo bamaze gusuzumwa bagasanganwa ubwandu bwa Covid-19, enshi muri bo bakaba baravuwe barakira ariko abantu 370 bo bahitanywe n’iki cyago.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa