skol
fortebet

Covid-19 yahitanye abantu 2 mu Rwanda abandi 875 barayandura

Yanditswe: Friday 25, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, habonetse abarwayi bashya 875 b’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda. Abatabarutse barimo abagabo babiri b’imyaka 85 (i Kamonyi) na 42 (i Kigali).Abamaze gupfa bageze kuri 404.

Sponsored Ad

Uyu munsi hakize abarwayi 112, mu gihe abakirwaye bageze ku 7,637 barimo 26 barembye.Umujyi wa Kigali wabonetsemo abanduye benshi bagera kuri 343.

Abantu 248,358 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 314 bayihawe uyu munsi.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Gatatu, aho ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara ndetse n’izihuza Uturere zabaye zihagaritswe mu rwego rwo kugabanya umuvuduko wo gukwirakwiza iki cyorezo.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo cyakajije umurego ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda guhurira ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa