skol
Kigali

Covid-19 yahitanye abantu 3 I Rwamagana abandi 61 barayandura mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 November 2020

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 15 Ugushyingo 2020,umubare w’abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda wiyongereye uba 45 nyuma y’aho abagabo batatu barimo uw’imyaka 36,62 n’uw’imyaka 85 bo mu karere ka Rwamagana bahitanwe n’iki cyorezo.Ni ubwa mbere mu Rwanda hapfuye abantu barenze 2 umunsi umwe bahitanwe n’iki cyorezo


Uyu munsi kandi habonetse abarwayi bashya 61 ba Covid-19 mu bipimo 1,449 byafashwe mu gihe undi muntu umwe yayikize.

Abamaze kwandura iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020 ni 5,455 mu gihe abamaze gukira ari 4,995.Abakirwaye ni 415.

Abarwayi bashya b’uyu munsi bagaragaye I Kigali:55, (abapimwe muri Gereza ya Nyarugenge), Bugesera:4, Nyamagabe:1, Rwamagana:1.

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu mitekerereze ya muntu zo muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza bwagaragaje ko umuntu umwe muri batanu wigeze kwandura COVID-19, aba afite ibyago byinshi byo kurwara zimwe mu ndwara zo mu mutwe.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuru The Lancet, bwakozwe hagendewe ku mibare yakusanyijwe hifashishijwe ikoranabuhanga ku bigo by’ubuzima byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu bantu miliyoni 69 bakoreweho ubu bushakashatsi, ibihumbi 62 byabo bari bafite Coronavirus.

Mu mezi atatu yakurikiye nyuma yuko bapimwe bagasanganwa Coronavirus, umwe muri batanu basanzwe bafite kwiheba, agahinda gakabije no gusinzira bigoranye.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 20% y’abanduye Coronavirus basanganywe ikibazo cyo mu mutwe mu gihe cy’iminsi 90.

Abashakashatsi banasanze kandi abarwaye COVID-19, bagira ibibazo byo mu mutwe baba bafite ibyago byo kurwara indwara zangiza ubwonko (dementia) irangwa n’ibimenyetso byo kwibagirwa cyane.

Umwarimu muri Kaminuza ya Oxford, Paul Harrison, yavuze ko abaganga n’abahanga muri siyansi bakwiye gukora iperereza ku bitera indwara zo mu mutwe nyuma ya Coronavirus.

Ati "Abaganga ndetse n’abahanga muri siyansi bo ku isi yose, bakeneye gukora iperereza kubitera indwara zo mu mutwe no kumenya ’uburyo bwo kuzivura nyuma ya COVID-19.

Umwarimu muri Kaminuza ya Oxford, Harrisson, avuga impamvu ari uko virusi yihutira kwangiza ubwonko mu buryo butandukanye.

Ati "Virusi ishobora guhita yangiza ubwonko mu buryo butandukanye cyangwa ikanyura mu mikorere y’ubudahangarwa bw’umubiri, bishobora guteza ibibazo byo mu mutwe.’’

Abashakashatsi bagaragaza ko iyo COVID-19 igeze mu bwonko yangiza imikorere yabwo kandi bigatera ibibazo mu mutwe.

Ubu bushakashatsi bwagiye hanze mu gihe kugeza magingo aya, Coronavirus ikomeje kwibasira bikomeye bimwe mu bihugu by’u Burayi ndetse na Amerika.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 1

Umuhungu wa Dr Habumuremyi yarenzwe n’ibyishimo nyuma yo kumva ko se yahawe...

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yababariye Pierre Damien Habumuremyi wabaye...
14 October 2021 0

Perezida Kagame yababariye Dr.Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba...

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda...
14 October 2021 2

Burera: Umugore yataye umugabo we amuziza ko babyaye umwana ufite...

Umugabo witwa Nkurunziza Jean De Dieu utuye mu murenge wa Cyanika mu...
13 October 2021 0

Nyabugogo:Imodoka ya Coaster yagonze umuntu wari uyiryamye munsi ahita...

Hafi ya gare ya Nyabugogo mu gikari cya Sitasiyo ya lisansi ya kompanyi ya...
13 October 2021 1

Inkingo za Malariya zizatangira gukorerwa mu Rwanda umwaka utaha

Leta y’u Rwanda yatangaje ko umwaka utaha izaba yatangiye gukorera mu gihugu...
8 October 2021 0