skol
fortebet

Covid-19 yahitanye abantu 7 mu Rwanda abandi 224 barayandura

Yanditswe: Saturday 18, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu COVID-19 yahitanye abagore 3 n’abagabo 4, bagejeje abamaze kubura ubuzima ku 1,206.

Sponsored Ad

Abarwayi bashya babonetse ni 224 bangana na 1.3% by’ibipimo byafashwe mu masaha 24.Uyu munsi abantu 36,872 ni bo bahawe doze ya 2 y’urukingo.

Abaturarwanda barashishikarizwa kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, ari yo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa gukoresha alukolo yabugenewe.

Ikibazo cy’imyumvire ishingiye ku myemerere kiri mu bitera kwiyongera kwa Covid-19 nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko imyumvire ishingiye ku myemerere ituma bamwe basanisha COVD-19 n’imperuka y’Isi, ko gukingirwa ari ukwakira Ikimenyetso cy’inyamaswa cyangwa umugambi wo kumaraho abantu ku Isi n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze Lt Col Dr. Mpunga Tharcisse, yashimangiye ko impamvu iyo myumvire itaracika burundu ahanini biterwa n’uruhare rw’abayobozi b’amadini n’amatorero, kuko ari bo bayobora intekerezo n’imyitwarire y’abayoboke babo.

Yagize ati: “Mu madini n’amatorero, abafitemo ibihuha bishingira ku bayobozi ubwabo kuko ni bo babigisha, mu nsengero nta mukirisitu ubaza ijambo ibyo wamubwiye ni byo ajyana; ni ukuvuga ngo we ntabwo afite umwanya wo kujya impaka. Uwamwigishije ni we turimo kuzana ahangaha tukamubwira tuti ariko we yarakingiwe, afite ubwo bwirinzi? Nagire uruhare atere intambwe yo kwigisha ko utarakingirwa agomba kwirinda akarinda n’abandi kuko atabikoze gutyo n’ubundi bazarwara, nibarwara bashobora no gutakaza ubuzima.”

Yakomeje avuga ko amadini n’amatorero afite uruhare rukomeye mu guhangana n’iki cyorezo, cyane ko Abanyarwanda hafi ya bose bizera Imana. Yongeyeho kandi ko abanyamadini n’amatorero bakwiye kumenya ko abo COVID-19 yica ari bagenzi babo bityo imyumvire ituma batirinda idashobora kubakingira ibyago byo kwandura, kuremba no kubura ubuzima.

Umuyobozi wungirije w’Impuzamadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC), akaba na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, na we yashimangiye ko icyorezo cya COVD-19 kitazi imyumvire n’imyemerere y’abantu n’ibindi bibatandukanya nk’ubwenegihugu, ibara ry’uruhu n’ibindi, ari na yo mpamvu ntawukwiye kubyitwaza ngo arenge ku mabwiriza yashyiriweho kwirinda.

Yavuze ko nk’abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere bamaze gutera intambwe yo kuba bandebereho bikingiza, kandi bubahiriza amabwiriza yose agamije kubungabunga ubuzima, bakaba bakomeje urugendo rwo kubikangurira abo bayobora.

Yagize ati: “Ndabanza gushima Igihugu cyacu cyabashije kutubonera inkingo ndetse natwe nk’abanyamadini tukabasha kugenerwa ayo mahirwe. Twarikingije rero kandi RIC yarabikurikiranye, n’icyiciro cyari gisigaye mu minsi ishize cy’abantu bakora mu nzego zihura n’abantu benshi cyane na bo mu minsi ishize bararangije nta kibazo dufite. Ariko mbere y’uko twikingiza gahunda z’ubukangurambaga twazitangiye rugikubita icyorezo kikigera mu Gihugu cyacu.”

Yakomeje ashimangira ko abafite imyumvire idasesenguye ikomeza gushora ubuzima bw’abantu mu kaga, ashimangira ko RIC irimo gutegura uko yahura na bamwe mu bagaragaza ubutagondwa kugira ngo baganirizwe banerekwe ko iki cyorezo kititaye ku bumenyi budahagije umuntu agifiteho.

Umuyobozi w’Umuryango World Relief uhagarariye ibikorwa by’amadini n’amatorero mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage Moses Ndahiro, yavuze ko bafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima bagahura n’abayobozi kugira ngo bafatanye kongera imbaraga mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo harimo no kurwanya imyumvire idindiza urwo rugamba.

Nubwo hakiri abafite imyumvire idahwitse, Leta y’u Rwanda izirikana uruhare rw’amadini n’amatorero mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 kuko yakoranye ibakwe mu gutanga urugero rwiza ashyira mu bikorwa ingamba zose zigamije kurinda no kurinda abayoboke kuva icyorezo cyagera mu Gihugu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa