skol
Kigali

Covid-19 yahitanye umuntu umwe mu Rwanda mu gihe abanduye ari 112

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 June 2021

Kuri uyu wa Kane,Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko umuntu umwe yahitanywe na COVID-19 mu Rwanda, bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 366.


Abantu 112 banduye COVID-19 mu Rwanda abamaze kuyandura bagera ku 27,660.
Uyu munsi nta wakize bityo abakirwaye babaye 953 barimo abantu icyenda barembye.Umugore w’imyaka 57 w’i Kigali niwe wishwe n’icyo cyorezo mu Rwanda.

Abantu 238,734 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 415 bayihawe uyu munsi.

Ku wa 9 Kamena 2021, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel ari kumwe n’Intumwa z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ubwo basuraga agace kahariwe inganda i Masoro (Kigali Special Economic Zone) ahari n’ububiko bw’inkingo za COVID-19,yavuze ko imibare y’abandura yazamutse muri iyi minsi ishize kubera ko harimo gukorwa igenzura ryo kureba uko ubwandu bwa kiriya cyorezo buhagaze, binyuze mu gupima abantu hirya no hino, mu mihanda n’ahandi bahurira ari benshi.

Yagize ati: “Muri ino minsi ibiri ishize twabonye ko imibare yazamutseho gatoya, kuva uku kwezi kwa gatandatu gutangira twabonaga abantu batarenze 50, rimwe ni bwo twakabije tugira abantu 60 ku munsi, ariko mwabonye ko muri raporo y’ejo twagize abantu basaga 100, ntabwo twaherukaga imibare nk’iyo ngiyo”.

Yakomeje avuga ko mu byatumye hagaragara iriya mibare harimo ririya suzuma ririmo gukorwa ahantu hanyuranye mu mirenge, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali; mu masangano y’imihanda, aho abantu bahurira mu masoko, n’ahandi.

Yongeyeho ati: “Yego turimo gusuzuma cyane ariko na none hari abantu bagiye baturuka muri Congo batari bakeya baje, hari urujya n’uruza hagati yacu na Congo; baraza natwe tukajyayo, ndetse hari n’ibintu bimwe twatangiye gukomorera, kurekura kugira ngo ubukungu bwongere buzanzamuke”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yakanguriye Abaturarwanda gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kugira ngo hataza kubaho kugwa mu mutego wo kwirara cyane, imibare ikongera kwiyongera cyane nk’uko bigaragara mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Ati: “Ni ukuzirikana ko icyorezo ntaho kirajya, nta n’ubwo turagera ku 10% mu bagomba gukingirwa babonye urukingo”.

Avuga ko inkingo zikomeje kuza hari n’izindi u Rwanda rutegereje zingana na miliyoni 3,5 ruzabona mbere y’uko ukwezi k’Ukuboza kugera.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kayonza: Umuryango "AMAHORO HUMAN RESPECT" wahuguye urubyiruko rufite...

Kuwa 21 Ukwakira 2021, Umuryango AMAHORO HUMAN RESPECT washinzwe n’Umuhanzi...
21 October 2021 0

Rubavu:Akarere n’abaturage barasobanya ku kiraro cyangiritse kigahagarika...

Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri rishya ryubatswe mu Kabirizi mu murenge...
21 October 2021 0

Nyarugenge: “Sinahora mfungisha abagabo”, ubuhamya bw’umwangavu watewe inda...

Umukobwa wo ku Muhima avuga ko yatewe inda kabiri ataruzuza imyaka 18,...
21 October 2021 0

MINALOC yakomoreye abana kugaruka mu nsengero mu mabwiriza mashya...

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga...
20 October 2021 0

Urujijo ku miryango yasigaye ahahoze inkambi ya Gihembe yafunzwe

Mu gihe kuwa mbere w’iki Cyumweru Leta y’u Rwanda yafunze ku mugaragaro...
20 October 2021 0

Ngororero: Umurambo wataburuwe ushyingurwa na ba nyirawo nyuma yo guhabwa...

Umuryango wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero washyinguye...
19 October 2021 0