skol
fortebet

Covid-19 yahitanye umuntu umwe mu Rwanda mu gihe abanduye ari 451

Yanditswe: Saturday 19, Jun 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu,umuntu umwe yahitanywe na COVID-19 mu Rwanda, bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 378.

Sponsored Ad

Abanduye bashya ni 451 biganje mu mujyi wa Kigali kuko wabonetsemo abanduye bagera kuri 219.Hakize umuntu umwe mu gihe abakirwaye ari 3,277 naho abarembye ni 16.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda “MINISPORTS” yashyize ahagaragara amabwiriza mashya agenga ibikorwa bya siporo n’imikino muri rusange hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Hashingiwe ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12/06/2021 ku ngamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19; Minisiteri ya Siporo itangaje amabwiriza akurikira:

1. Ibikorwa bya siporo bikorewe hanze kandi bigakorwa n’umuntu ku giti cye bikurikira birakomeza: kwiruka (Jogging), Imikino ngororamubiri (Athletics), Kunyonga igare (Cycling), Imyitozo yo kugenda n’amaguru (Hiking), Golf, Tennis, Table Tennis, Badminton, skate, Kumasha na Squash, Siporo yo gutwara imodoka (Automobile sport), imyitozo ya siporo njyarugamba (Karate, Taekwondo, Boxing, Fencing na Kung Fu) ikozwe hatabayeho gukoranaho.

2. Imyitozo n’amarushanwa (shampiyona) by’amakipe yo mu cyiciro cya mbere no mu cyiciro cya kabiri mu mikino biremewe habanje kubisabira uburenganzira Minisiteri ya Siporo n’Inzego z’Ubuzima.

3. Imikino yo mu matsinda n’amakipe by’abatarabigize umwuga birabujijwe.

4. Inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri zemerewe gukora zakira 10% by’ubushobozi bwazo. Imyitozo yo kubaka umubiri (body building) ikorwa ibikoresho bihanye intera ya metero 2. Imyitozo ngororamubiri (aerobics) yemerwe gusa mu gihe ikorewe hanze kandi abayikora bagahana intera ya metero 2.

5. Siporo mu mashuli iremewe hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 (siporo igomba kuba ari imyitozo y’umuntu ku giti cye kandi ihagarariwe n’umwalimu).

6. Pisine zo muri za Hoteli zemerewe gukoreshwa n’abazicumbitsemo kandi bagaragaje ko bipimishije kandi nta bwandu bwa COVID-19 bafite.

Amabwiriza yo kubungabunga ubuzima hirindwa icyorezo cya COVID-19

1. Kwambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma y’imyitozo ni ngombwa. Mu gihe cy’imyitozo idasaba ingufu nyinshi nabwo ni ngombwa kwambara neza agapfukamunwa.

2. Kwitwaza imiti yo gusukura intoki mu gihe ukorera siporo hanze no kuyikoresha igihe cyose bibaye ngombwa.

3. Kwitwararika mu kubahiriza intera ya metero 2 hagati y’abakora siporo n’imyitozo ngororamubiri.

4. Abantu bagaragaza ibimenyetso bikurikira: inkorora, ibicurane no kwitsamura, umuriro, kuribwa umutwe, ntibemerewe gukorera imyitozo ngororamubiri mu ruhame, ahubwo bagomba kwegera inzego z’ubuzima.

Ibisabwa mu gihe cyo gukora ibikorwa bya Siporo

1. Gusubukura imikino n’amarushanwa: ishyirahamwe rirebwa n’imikino ribanza gusaba uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa rikabuhabwa habanje gusuzumira hamwe na Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’ubuzima uko ingamba zo kwirinda COVID-19 ziteguye, n’uburyo zizashyirwa mu bikorwa rikabona kwemererwa. Ubusabe kandi buherekezwa n’urutonde rw’amakipe azakina amarushanwa, n’ingamba zizakurikizwa mu kwirinda COVID-19.

2. Ishyirahamwe rifite amarushanwa mpuzamahanga y’amakipe y’igihugu cyangwa clubs risaba uruhushya rwihariye rwo kwitegura rikagaragaza ingamba zashyizweho zo kwirinda COVID-19.

3. Inzu zikorerwamo ibikorwa bya siporo (gyms), zigomba gutangaza amabwiriza y’ubwirinzi bwa COVID-19 areba abazigana bose.

4. Uturere dufite sitade (stadiums) zishobora kwifashishwa abaturage bakora siporo zo hanze ku bantu ku giti cyabo bategeranye, dusabwe gushyiraho uburyo bwo kuborohereza kuyihakorera, tugena amasaha bemerewe kuyihakorera, ndetse tugakurikirana ko ingamba zavuzwe haruguru n’izisanzwe zo kwirinda COVID-19 zubahirizwa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa