skol
fortebet

Dore ubuyobe bukomeye abayobozi bavuga ko buri mu nsengero

Yanditswe: Monday 28, Aug 2017

Sponsored Ad

Hari bamwe mu bayobozi b’amadini bavuga ko kutigisha abayoboke kwiteza imbere ahubwo ukabategeka guhora mu nsengero badakora ,ari ubuyobe bukomeye.
Ivugabutumwa ni imwe mu ngingo itajya ikunda kuvugwaho cyane bitewe n’imyemerere ya benshi aho benshi bakunda kuvuga ko iby’isi bishobora kukubuza iby’ijuru , ariko uko ibihe bihinduka , imikorere y’uwo murimo benshi bavuga ko ari uw’Imana ngo igomba kugendana n’iterambere ,ubutumwa buvugwa ngo bugomba kuvugurura ubuzima bw’abaturage.
Nyamara n’ubwo (...)

Sponsored Ad

Hari bamwe mu bayobozi b’amadini bavuga ko kutigisha abayoboke kwiteza imbere ahubwo ukabategeka guhora mu nsengero badakora ,ari ubuyobe bukomeye.

Ivugabutumwa ni imwe mu ngingo itajya ikunda kuvugwaho cyane bitewe n’imyemerere ya benshi aho benshi bakunda kuvuga ko iby’isi bishobora kukubuza iby’ijuru , ariko uko ibihe bihinduka , imikorere y’uwo murimo benshi bavuga ko ari uw’Imana ngo igomba kugendana n’iterambere ,ubutumwa buvugwa ngo bugomba kuvugurura ubuzima bw’abaturage.

Nyamara n’ubwo umubare munini w’abanyarwanda babarizwa mu madini n’amatorero, leta ihanganye n’urugamba rukomeye rwo kurwanya ubukene ,ibi ngo bigomba kugerwaho buri wese nashyira imbaraga mu gukora ,bamwe muri aba bashumba ntibemeranya na bamwe muri bo bahoza abayoboke mu nsengero kandi bazi ko bagomba no kwiteza imbere ,ngo bagomba gufata igihe cyo gukora n’icyo gusenga.

Aba bayoboke ngo bagomba gukora bakanasenga bakagira ubuzima bwiza bw’umwuka n’umubiri, ariko bamwe mu baturage bashinja bamwe mu bayobozi b’amadini kwigwizaho ubutunzi ,nyamara abayoboke babo bugarijwe n’ubukene ,kubwa Pastor Gasana James , ngo biragatsindwa kuba umushumba ari umuherwe ,nyamara ayoboye abakene ,kubwe ngo umushumba ukora atyo yaba yuzuye ubugome n’ubuyobe.

Bibiriya ivuga ko bigoye umutunzi kuzajya mu ijuru ,iri ni ijambo bamwe bashingiraho bavuga ko abasenga by’ukuri uhereye ku bashumba b’amatorero batagakwiriye kuba ari abakire kuko bishobora kubabuza ijuru ,ariko nanone akoresheje ingero zo muri Bibiliya Pastor James Gasana avuga ko ibi atari byo kuko hari ingero z’abakoreye Imana kandi ari abatunzi.

Ubwinshi bw’amadini n’amatorero mu gihugu, leta ntibifata nk’ikibazo kuko byemerwa n’itegeko nshinga ,ariko abayayoboye basabwa kwigisha abayoboke gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kubateza imbere ,iyi mpamvu yo gufasha abaturage ni imwe mu zituma aya madini atakwa imisoro , cyakora hari abavuga ko ibi hari ababigize ishoramali ryihishe ,kuko n’aho baba bayoboye abayoboke bakennye hari abadasiba kubaka amafaranga no kubahoza mu nsengero ,kandi aba bahozamo bo babihemberwa .

Inkuru ya Royal TV

Ibitekerezo

  • Bible idutegeka GUKORA.Amadini nubwo abwira abantu gushaka ijuru bakareka ibyisi,Pastors nibo bambere bashaka ibyisi.Kuko utabahaye amafranga,ntabwo wakongera kubabona mu nsengero.Bible ivuga ko bakoresha AKARIMI keza kugirango bashuke abantu (Romans 16:18).Tujye dusobanukirwa Bible.Ku munsi w’Imperuka,ikintu kizarimbuza abantu hafi ya bose batuye isi,ni kwibera mu byisi gusa,ntibashake imana,kuko abibera mu byisi gusa,imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Imana isaba Abakristu Nyakuri bose,gukora umurimo wo kubwiriza,bakabifatanya n’akandi kazi gasanzwe nkuko YESU n’Abigishwa be babigenzaga (Yohana 14:12).Gukeka ko ubuzima gusa ari amafranga,shuguri,politike,etc....,bizarimbuza abantu benshi.Kuba UMUKRISTU bisaba Kwitanga (sacrifices),ukabwiriza ku buntu nkuko YESU yabidusabye (Matayo 10:8).Ariko iyo urya amafranga y’abantu binyuze ku Cyacumi,nawe uba uri UWISI.Intumwa PAWULO yaduhaye urugero tugomba kwigana.
    Yari yarize cyane iby’Amategeko.Ariko yemeye kubwiriza abantu abasanze iwabo (Ibyakozwe 20:20) no mu nzira,kandi akabikora ku buntu.Yabifatanyaga no kuboha amahema (tents) akayagurisha.Nta cyacumi yasabaga (Ibyakozwe 20:33).
    Izindi Ntumwa za YESU,iyo wazihaga amafranga zirimo gukora umurimo w’imana,zarakubwiraga ngo "gapfane n’ayo mafranga" (Ibyakozwe 8:18-20).Abantu bigana YESU n’Abigishwa be kubyerekeye KUBWIRIZA KU BUNTU,ni Abahamya ba Yehova.Ndetse n’ibitabo byabo babitanga ku buntu,mu gihe andi madini abicuruza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa