Dr Frank HABINEZA yahishuye ukuntu kuba Umunyamakuru byamuteye gushinga ishyaka
Yanditswe: Thursday 06, Jun 2024

Amateka ya Dr Frank HABINEZA,umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ni maremare gusa yahishuye ko akarengane yahuriye nako mu itangazamakuru ariko katumye yiyemeza gushinga ishyaka.
Mu kiganiro yagirany na UMURYANGO TV yagarutse ku rugendo rwo gushinga ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, urupfu rwa bamwe mubo baritangiranye, uko yahunze kugeza ubu Ishyaka ryabo ryemewe ndetse rikaba riri mu nteko no muri Sena.
Dr Frank Habineza yavukiye muri Uganda aba ariho yiga amashuri abanza n’atatu yisumbuye,nyuma ataha mu Rwanda muri 1994 gusa yongera gusubirayo mu 1995 akomeza amashuri yisumbuye kugeza ayarangije.
Uyu mugabo wubatse,akagira n’abana batatu,yageze muri Kaminuza yinjira mu ma clubs arimo aba scouts,Croix Rouge ndetse no kurengera ibidukikije.
Yaje kwihebera kwita ku bidukikije ariko anabivanga no kuyobora ibintu bitandukanye kugera naho yabaye muri choarale ari muri kaminuza y’u Rwanda yagezemo mu 1999.
Uyu avuga ko yageze mu Rwanda ari mu ishyaka rya FPR INKOTANYI riri ku butegetsi mu Rwanda.
Yatangiye ibya politiki 2002-2003 ubwo yari agiye mu Bwongereza asanga abo yasuye bari mu ishyaka ryitwa Green Party bamusobanurira byinshi ku mikorere y’amashyaka.
2003 nibwo yagiye kureba Vice Chancellor wa Kaminuza y’u Rwanda wariho, amwereka sitati y’ishyaka yifuzaga gutangira,uyu amubwira ko ari uburenganzira bwe.
Bimaze kumenyekana ko abanyeshuri bashaka gushinga ishyaka,ngo yahamagawe n’abo muri FPR Inkotanyi,umuyobozi wamwakiriye amubwira ko ishyaka rya MDR ryari ryateje ibibazo bityo abantu bashobora kubona ko ishyaka we na bagenzi be bashaka gushinga ryihishe inyuma ya MDR.
Ibitekerezo uyu munyapolitiki yamuhaye ngo nibyo byatumye aba aretse gushinga iri shyaka aguma muri FPR.
Yaje kwinjira mu itangazamakuru ahereye muri The New Times ariko inkuru yayikoreye ntizasohoka,akomereza mu bindi binyamakuru birimo Umuseso,News Line na Rwanda Herald.
Uyu mugabo avuga ko mu kwandika inkuru bahuye n’ibibazo bamwe mu banyamakuru barahunga abandi bamburwa kuba mu Rwanda.
Ibi ngo byatumye abona ko hakenewe demokarasi n’uburenganzira bwa muntu
Ati: ’Ibyo byarankanguye mpita mbona ko hari ikibazo gitandukanye nibyo tubona.Mbishyize hamwe byatumye ntekereza ku bintu bya demokarasi,uburenganzira bwa muntu,ubutabera rusange.Mbona ko hari ibyo twakora ngo igihugu cyacu kibe cyiza kurushaho."
ndatinze muri 2007 nibwo natangiye gahunda yo kongera kubyutsa ishyaka.Iby’ibidukikije nari nabivuyemo ataribyo gusa ntekereza,kuko nari namaze gufata biriya byose,ayo mateka yose.Nari nabonye n’ibindi biba,ubumwe n’ubwiyunge umuntu ari kubibona,ukavuga uti: ’Ntawe ushaka ko dusubira aho twavuye cyane ko nkatwe twari twaravuye hanze,twari twarahuye n’ibibazo kubera kuba impunzi n’ibindi byose."
Yakomeje avuga ko yabonaga atakongera gusubira muri Uganda.Ntabwo biba byoroshye gusubira mu buhunzi warabuvuyemo.
Yavuze ko kubera kuba umunyamakuru yari yaranditse ku banya Uganda benshi bityo atari gusubira muri Uganda.
Batangiye Mouvement hanyuma muri 2009 batangiza ishyaka.Yavuze ko bashakaga kuryita Justice,democratic Green Party babona izina ryaba ribaye rirerire.
Uyu yavuze ko bahuje imbaraga n’abandi barimo abo muri FPR Inkotanyi nka Chrysologue Karangwa,Kabanda n’abandi bandika ibaruwa.
Aba ngo bari bafite abantu 900 baturutse hirya no hino ariko nyuma yo guhabwa uruhushya polisi iza kubabuza gukora inama.
Nyuma y’aho kuri sainte Famille nabwo abafite imbunda batazwi aho bari baturutse, baje kudobya inama y’abantu barenga 1000 bari baje mu nama y’ishyaka.
Aba bitwaje intwaro barimo abahoze muri local defense,abo muri DMI n’abahoze ari abasirikare, barabarwanyije barazibaka bakomeza inama ariko umwe mu bari abayobozi yaje ahagarika inama.
Aba ngo nyuma y’aho bagerageje gusaba uburenganzira inshuro icyenda bwo gukora inama ariko birangira babubuze.
Yavuze ko bamwe mubo batangiranye ishyaka batangiye kwicwa barimo muzehe Bisereka Andre waciwe umutwe muri 2010.
Undi waburiwe irengero Jean Damascene Munyeshyaka,na nubu ntabwo araboneka.
Habineza yavuze ko nyuma nawe yatewe ubwoba,abantu bakamukurikira kuri moto,bakamuhamagara bamutera ubwoba,bamubwira ko gushinja ishyaka aribyo byatumye ahunga ajya muri Sweden ahabwa icyangombwa cy’ubuhunzi n’umuryango we nyuma umusangayo.
Yavuze ko benshi bamubwira ngo: "ko ntacyo leta itagukoreye kuki ushyaka gushinga ishyaka?.Ngo yabasubizaga ngo: "ese leta yarandihiye ngo mbe ikigoryi?."
Muri 2013 nibwo yagarutse mu Rwanda,ishyaka rye riremerwa cyane ko yahunze bari mu rugendo rwo kuryandikisha.
Ati: "Twashakaga demokarasi ntabwo twashakaga kurwana.Intego twashakaga kwitabira amatora kandi twumvaga ko tuzayatsinda kuko twari dushyigikiwe.
Abajijwe icyo yashakaga ashinga ishyaka mu bihe bigoye,yagize ati: "Njyewe Frank Habineza ntacyo nari mbuze.Nari umwana wize,nari mvuye i Bugande ibintu bisobanutse byose,mfite links [abantu bamurangira akazi] kandi nari nitunze sinari umukene.Umuryango wacu [wo kurengera ibidukikije] wabonaga amafaranga menshi.Twari tugeze aho twinjiza ibihumbi 200 by’amadolari kandi turi abanyeshuri.Ku nzu ya Wariraye nari mpafite ibiro n’abakozi duhemba kandi tukiri abanyeshuri.
Nabigiyemo kubera ibitekerezo.Ibya mbere byari ibyo kurengera ibidukikije,nyuma y’aho ibya demokarasi.Ariko cyane ako karengane nahuye nako ndi umunyamakuru nabonaga n’abandi banyamakuru bahura nako.Twumvaga ibya ruswa biri kuba n’ibindi byose.Nari mfite ubwoba ko igihugu cyacu gishobora gusubira inyuma bituma numva ko hari ikintu twakora kugira ngo igihugu cyacu tukirinde amakuba."
Uyu yemeza ko kuva muri 2009 batangiza ishyaka,u Rwanda rwahindutse ndetse hari byinshi bibi byashoboraga kubaho ariko ibitekerezo byabo barabikumira.
Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, ni umwe mu batanze kandidatire yo kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma yo kudahirwa n’umwaka wa 2017.
Dr Frank Habineza yavuze ko muri 2017 atishimiye ibyavuye mu matora kubera ko NEC yanze ko indorerezi zabo bazangiye kwinjira ahabarurirwa amajwi ndetse hari aho abantu ba Green Party basinye amajwi hatangazwa atandukanye harimo n’aho abarwanashyaka be bamutoye hatangazwa ko yagize 0.
Ku matora y’uyu mwaka ati: "Nizeye ko tuzagira intsinzi kubera ko ishyaka ryacu kiriya gihe twagiye mu matora tumaze imyaka ine gusa ..Twari tutaragira inzego z’ishyaka zihamye ariko ubu turazifite mu turere,intara no ku rwego rw’igihugu.Twari tutaragira amaboko.
Umwaka wakurikiyeho [2018] twagiye mu matora y’abadepite tubona 5% tuvuye kuri 0.4%.Twabonye abadepite babiri nyuma y’aho tubona n’umusenateri.Nyuma y’aho no mu nzego z’ibanze abantu bacu bariyamamaje,ubu dufite umuntu muri njyanama ya Rulindo.
Kuba umu Green Party biragenda byumvikana ko ari andi maboko y’igihugu atari umwanzi w’igihugu nkuko babifataga."
IKIGANIRO KIRAMBUYE NA DR FRANK HABINEZA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *