skol
fortebet

Hon Dr. Habineza Frank mu banyapolitiki bifurije iruhuko ridashira Amb.Habineza Joseph wahitanwe n’Uburwayi

Yanditswe: Saturday 21, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyaka [Democratic Green Party of Rwanda [DGPR], akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko Dr Habineza Frank yifurije iruhuko ridashira Nyakwigendera Amb.Joseph Habineza watabarutse,azize uburwayi yivurizaga mu gihugu cya Kenya.

Sponsored Ad

Amb Habineza Joseph ‘Joe’ wayoboye Minisiteri y’Urubyiruko, Siporo n’Umuco, akayisubiramo ari iya Siporo n’Umuco ndetse akaba Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, yatabarutse ku wa 20 Kanama 2021.

Dr.Frank Habineza abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera ndetse n’inshuti ze muri rusange.

Yagize ati “Nihanganishije umuryango n’inshuti z’uwahoze ari Minisitiri akaba n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria: Amb.Joseph Habineza .Roho ye iruhukire mu mahoro.”

Mu bandi bifurije iruhuko ridashira uyu munyapolitiki wari uzwiho gusabana n’abandi harimo na Minisiteri yahozemo ya Minisports.

Iyi Minisiteri yagize iti “@Rwanda_Sports yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa HABINEZA Joseph wayoboye Minisiteri ya Siporo n’Umuco. MINISPORTS irazirikana uruhare rwe mu guteza imbere siporo mu Rwanda, kandi yihanganishije umuryango we. Nyakwigendera aruhukire mu mahoro.

Minisitiri wa siporo,Munyangaju Aurore Mimosa yagize ati “Mbabajwe by’ukuri n’urupfu rw’uyu muntu mwiza.Uruhukire mu mahoro muvandimwe Amb. Joe!.Amahoro n’imbaraga ku muryango we.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco,Hon.Bamporiki Edouard,yagize ati “Umutware w’ubukunzi, inkuru mbi yamuhindukiye umutwaro ati: Amagambo ashize ivuga!. Hari ubwo imfura zitabaruka tuti: utabarutse atutira aba yujuje, nibyo kuko nawe ubwo utabarutse ugitutira urujuje! ariko inkuru y’itabaruka ryawe ihungabanyije imfura umu. RIP my Minister Joe.”

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe,akanaba Perezida wa Sena,Bernard Makuza yagize ati “Mbabajwe cyane no kumva inkuru y’urupfu rw’inshuti yacu Joe.Nubaha kandi nzahora nzirikana ubumuntu bwe.Imana ishobora byose imuhe iruhuko ridashira kandi ihe imbaraga zo kwihanganira ibi bihe bibabaje umuryango we.”

Amb.Olivier Nduhungire,uhagarariye u Rwanda mu Buholandi n’ahandi yagize ati “Uru rupfu rwo muri Kanama na rwo rurarambiranye! [email protected] n’umuryango we muri aka kababaro!

Abantu benshi batandukanye yaba abahanzi,abakinnyi,amashyirahamwe y’imikino n’abandi benshi bakoresha Twitter,bifurije iruhuko ridashira uyu mugabo wagaragaje ko kuba umunyapolitike no kuba inshuti ya buri wese bishoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa