skol
fortebet

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye imbabazi

Yanditswe: Friday 15, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame,nyuma yo gufungwa azira gutanga sheke zitazigamiye, yasohotse muri Gereza yari amazemo amezi 15,ahita ashima Nyakubahwa Perezida Kagame.

Sponsored Ad

Mu butumwa yashyize kuri Twitter,mu gicuku gishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira nyuma y’amasaha macye asohotse muri Gereza ya Nyarugenge,Dr Habumuremyi yashimiye Perezida Paul Kagame n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, yizeza ko amakosa yakoze atazongera kuyakora.

Yagize ati “Paul Kagame Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, ndabashimira mbikuye ku mutima njye n’Umuryango wanjye imbabazi mwampaye za kibyeyi. Imbabazi mwampaye nazihaye agaciro gakomeye cyane, ndabizeza ko amakosa nakoze atazongera. Ndashimira n’ubutabera bw’u Rwanda.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021, nyuma y’amasaha macye ahawe imbabazi na Perezida Kagame, Dr Pierre Damien yarekuwe n’ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge yari afungiyemo.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryasohotse ku wa 13 Ukwakira 2021, ni ryo ryemeje ko uyu mugabo wari warakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, ababariwe na Perezida wa Repubulika.

Rigira riti “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi.”

Imbabazi Habumuremyi yahawe zikuraho igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hamwe n’ihazabu yari yaraciwe ya miliyoni 892 Frw.

Mu kiganiro yahaye Abanyamakuru, Dr Damien yavuze ibyishimo atewe no guhabwa imbabazi ndetse ashimira Perezida Paul Kagame wazimuhaye kuko yari yarazimusabye abikuye ku mutima.

Ati “Ndamushimira kuko ntabwo nari mbyiteze, icyo nari nzi ni uko namusabye imbabazi mbikuye ku mutima. Nagize amahirwe ko nk’umubyeyi w’Igihugu, imbabazi namusabye yazimpaye. Nabyakiranye umutima mwiza.”

Dr Habumuremyi yavuze ko usibye gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, yanazisabye Abanyarwanda bose muri rusange.

Mu mwaka yari amaze muri gereza, yavuze ko yakuyeyo amasomo ku buryo amakosa yakoze akavamo ibyaha byatumye afungwa atazigera ayasubira ahubwo agiye gukorera igihugu kuko agifite imbaraga.

Gusa nubwo yababariwe, azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze mu nkiko. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.

Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

Mu maburanisha ye, yemeye ko hari abantu bagiye baha serivisi Kaminuza ye ntibishyurwe, abandi na bo bakamuguriza amafaranga ntabishyure, gusa akemeza ko bose hari uburyo yateganyaga kuzayabaha.

Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso.

Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 awumazeho imyaka ibiri, amezi icyenda n’iminsi 16, asimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard Makuza, umwanya wabanjeho Pierre Célestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.

Muri Gashyantare 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumuremyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta y’Ishimwe, umwanya yariho kugeza atawe muri yombi muri Nyakanga 2020.


Ibitekerezo

  • Ni byiza dushimiye HE Paul Kagame umuhaye imbabazi, ariko amwibutse no kurangiza burundu ikibazo cya BIGIRIMAANA Jean Marie Vianney cy`inyubako ye yashenye n`ubutaka bwe yubatseho Hotel Ruhondo beach . Ikibazo kiri mu biro bya HE kandi Bigirimana JMV n`umuryango we basizwe iheruheru. Imbabazi yahawe nawe azishyire mu gaciro ababarire abo yarenganije. Abanyamakuru muzansure hano i Kayonza -Rukara , i Kawangire mbahe inkuru ndende.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa