Dr Nsanzimana Sabin yihaye umukoro ukomeye nyuma yo kurahirira kuba Minisitiri w’Ubuzima
Yanditswe: Thursday 01, Dec 2022

Minisitiri w’Ubuzima mushya,Dr Nsanzimana Sabin,yavuze ko ibibazo biri muri iyi Minisiteri abizi ndetse yiteguye guhangana nabyo uko byakabaye.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022,ubwo yari amaze kurahirira izi nshingano nshya we na mugenzi we Dr Yvan Butera,umunyamabanga wa leta muri iyo minisiteri.
Yagize ati "Ubuzima bw’abantu n’ikintu gikomeye yabigarutseho nyakubahwa Perezida wa Repubulika,ati ibintu byose usanga biza bisanga ubuzima.
Ubuzima bw’abantu n’ikintu gikomeye kuko (...)
Minisitiri w’Ubuzima mushya,Dr Nsanzimana Sabin,yavuze ko ibibazo biri muri iyi Minisiteri abizi ndetse yiteguye guhangana nabyo uko byakabaye.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022,ubwo yari amaze kurahirira izi nshingano nshya we na mugenzi we Dr Yvan Butera,umunyamabanga wa leta muri iyo minisiteri.
Yagize ati "Ubuzima bw’abantu n’ikintu gikomeye yabigarutseho nyakubahwa Perezida wa Repubulika,ati ibintu byose usanga biza bisanga ubuzima.
Ubuzima bw’abantu n’ikintu gikomeye kuko abantu nibo gihugu.Ni inshingano zikomeye kandi nazakiriye kandi nditeguye gukoresha imbaraga yaba ku giti cyanjye na bagenzi banjye nzi twagiye dukorana mu zindi nshingano nari mfite.
Ibibazo bihari turabizi, igisigaye ni ukubishakira ibisubizo."
Minisitiri w’Ubuzima,Dr Sabin Nsanzimana yayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ndetse yari amaze amezi umunani ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.
Afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.
Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.
Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ku rundi ruhande,Dr Yvan Butera ni we muto mu myaka mu bagize Guverinoma kuko afite imyaka 32.
Yize ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda guhera mu 2009 kugera mu 2014, arangiza afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no kubaga.
Yahise akomereza i Butaro muri Kaminuza ya UGHE yiga imyaka ibiri, abona Masters mu 2017. Amaze ukwezi kumwe abonye PhD yakuye muri Kaminuza ya Liège, aho yazobereye mu bijyanye n’utunyangingo tw’umubiri wa muntu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *