Emir wa Qatar yihanganishije Perezida Kagame ku bw’abahitanywe n’ibiza
Yanditswe: Thursday 04, May 2023

Umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu cya Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yihanganishije Perezida Paul Kagame nyuma y’ibiza biheruka guhitana Abanyarwanda 130.
Ubutumwa buri ku rubuga rw’Ibiro Ntaramakuru bya Qatar (QNA) buvuga ko "Nyakubahwa Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yihanganishije nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku bw’abazize imyuzure yibasiriye u Rwanda, akifuriza abakomeretse gukira vuba."
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 03 Gicurasi ni bwo imvura idasanzwe yibasiye intara z’amajyaruguru n’iburengerazuba.
Guverinoma y’u Rwanda kuri ubu ivuga ko abantu 130 ari bo bimaze kumenyekana ko bitabye Imana, mu gihe 77 barimo 36 bari kwa muganga ari bo bakomeretse.
Ibiza kandi byangirije ibikorwa bitandukanye birimo imihanda, amazi ndetse n’amashanyarazi; ndetse binasenya inzu 5174 nk’uko imibare iheruka gutangazwa na Guverinoma y’u Rwanda ibivuga.
Qatar yiyongereye ku bindi bihugu birimo Türkiye n’u Bushinwa na byo byatambukije ubutumwa bufata mu mugongo Abanyarwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *