skol

Gasabo: Abanyeshuri 1800 basanzwemo indwara zo mu matwi

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2026

featured-image

Umuryango Nyarwanda wita ku buzima bw’amatwi (Hearing Health Rwanda), watangaje ko ibikorwa byo gusuzuma abanyeshuri bafite ikibazo cy’amatwi wakoreye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali byagaragaje ko abanyeshuri 1800 bafite indwara zo mu matwi.

Uyu muryango wabitangaje kuri uyu wa 3 Werurwe 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wo kumva.

Ni umunsi wizihirijwe mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwita ku buzima bw’amatwi by’umwihariko ku banyeshuri bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Kuva mu miryango kugera mu mashuri, ubuvuzi bw’amatwi kuri bose’.

Muri rusange ku Isi yose abagera kuri miliyari 1.5 bafite ikibazo cyo kutumva, harimo abana barenga miliyoni 90 bafite imyaka iri hagati y’itanu na 19.

Ni muri urwo rwego Hearing Health Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangije umushinga wo gusuzuma no kuvura amatwi y’abana biga mu mashuri y’inshuke n’abanza ya Leta.

Umuyobozi wa Hearing Health Rwanda, Dr. Kayitesi Batamuriza Mukara, yagaragaje ko ibyo bikorwa byo gusuzuma no guha ubuvuzi abana bafite ibibazo byo kutumva byatangiye mu Ukwakira 2025.

Yavuze ko kuva batangira ibyo bikorwa bamaze gusuzuma indwara zifata amatwi abanyeshuri barenga ibihumbi 12 biga mu bigo 12 muri 83 byo muri aka karere.

Yagaragaje ko muri abo banyeshuri barenga ibihumbi 12 basuzumye indwara z’amatwi muri bo abagera kuri 15% basanze bafite ibibazo by’indwara z’amatwi.

Muri abo 15%, abagera kuri 13% basanzwemo ikibazo cy’ubukurugutwa butuma batumva gusa abo bose bahawe serivisi zo kubavura zirimo kuboza mu matwi. Abandi 2% bafite ikibazo cy’indwara y’umuhaha, naho abandi 4% bafite ubumuga bwo kutumva.

Yagaragaje ko impamvu batangiriye ibikorwa byo gusuzuma ku bana b’abanyeshuri ari uko bikunze kubagiraho ingaruka mbi mu masomo zituma batsindwa.

Ubundi bushakashatsi Dr. Kayitesi yakoreye mu Karere ka Gasabo mu 2017 bwerekanye ko abana bari hagati y’amezi atandatu n’imyaka itanu bafite ikibazo cy’indwara y’umuhaha kandi iyi ndwara niyo ishobora gutuma umuntu agira ubumuga bwo kutumva.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima mu mashuri n’imibereho myiza muri MINEDUC, Nsengiyumva Jean Damascène, yagaragaje ko ku ishuri ari ahantu h’ingenzi mu gukurikirana ubuzima bw’umwana, gusa avuga ko ibyo byose bikwiriye guhera mu rugo umwana akomokamo.

Ati “Iyo umuryango wita ku buzima bw’umwana umenya hakiri kare ibimenyetso byo kutumva kandi ukamugeza kuri serivisi zindi z’ubuzima akeneye.”

Yashimye uyu muryango wafashe umwanzuro wo kwegera MINEDUC na MINISANTE mu kureba ko hari icyakorwa mu gufasha abana bafite ibibazo bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa