skol
fortebet

Gasabo: Umusore yambuwe n’indaya ata umutwe ajya kuryama mu irimbi

Yanditswe: Tuesday 17, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ahagana saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022 nibwo umusore witwa Moses uri mu kigero cy’imyaka 29 yasanzwe mu irimbi ryo mu kagari ka Nyagatovu ko mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo,nyuma yo kwamburwa n’indaya yari yaguze.
Uyu musore witwa Moses yijyanye mu irimbi ari muzima nyuma yo kwibwa n’indaya ibyo yari afite nkuko abaturage baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru babitangaje.
Umwe yagize ati "Twaje hano [mu irimbi] hari abantu batubwiye ko hari (...)

Sponsored Ad

Ahagana saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022 nibwo umusore witwa Moses uri mu kigero cy’imyaka 29 yasanzwe mu irimbi ryo mu kagari ka Nyagatovu ko mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo,nyuma yo kwamburwa n’indaya yari yaguze.

Uyu musore witwa Moses yijyanye mu irimbi ari muzima nyuma yo kwibwa n’indaya ibyo yari afite nkuko abaturage baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru babitangaje.

Umwe yagize ati "Twaje hano [mu irimbi] hari abantu batubwiye ko hari umuntu uri kurandura imisaraba mu irimbi,tumusanga aryamye muri iriya mva."

Undi ati "Nabanje kugira ngo yapfuye.Nageze hano nsanga ni muzima.Mbajije bagenzi banjye niba ari inzoga zabiteye bambwira ko nazo zirimo."

Undi yagize ati "Habaye ibintu tutari tumenyereye.Twabonye umuntu yiruka,anyura hano azamuka yiruka,ashingura imisaraba,abantu bamwe bagira ngo ashobora kuba ari ba bajura biba imisaraba bakajya kuyigurisha mu byuma.

Yazamukiye aha bamwe turamukurikira,abanyerondo baba baraje tujya kumureba,tugeze aha turamubura ariko n’ukuvuga ngo yari amaze kuryama muri iriya mva irangaye uri kubona hariya,acigatiye imisaraba igera kuri 4,nayo ngiyi ntaho irajya.Tubanza no gutinya tugira ngo n’umuzimu cyangwa umudayimoni ariko tubona ari umuntu muzima.Inzego zishinzwe umutekano zageze aha zigerageza kureba uko zamukuramo.

Uyu yakomeje avuga ko uyu mugabo nta nzoga yari yanyoye ahubwo ngo abamuzi bavuze ko yari asanzwe ari umucuruzi ukorera mu isoko rya Kimironko ndetse akina Billard."

Abo bamuzi ngo nibo batinyutse gufata uyu musore no kumukura mu mva irangaye yari yaryamyemo.

Umwe mu bamuzi yagize ati "Twamubuze guhera nijoro mu ma saa tatu z’ijoro.Yagiye hariya hirya mu ndaya afite telefoni 2,imwe barayitwaye bariya banyerondo indi imwe nari ndi kumushaka nsanga ari hariya aryamye.Acuruza imyenda Kimironko.We na boss we batandukanye amwibye,bapfuye indaya iri hano hirya."

Benshi mu baturage banenze imyitwarire y’uyu musore washinyaguriye abashyinguye muri iri rimbi ariko banasaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora kugira ngo burinde iri rimbi.

Uyu Moses yahawe amazi arangije ashyirwa mu modoka y’umutekano y’umurenge wa Kimironko.

Ntacyo ubuyobozi buratangaza ku byakozwe n’uyu musore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa