skol
Kigali

Gasabo: Wa mugore washinjwe gufatwa ari guca inyuma umugabo yavuze ukuri kw’ibyabaye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 December 2021

Madamu Akayezu Odette utuye mu karere ka Gasabo umurenge wa Jabana wavuzweho guca inyuma umugabo we,yabihakanye avuga ko yari mu Mihango ririya joro yasanzwe ari kumwe n’umugabo bamushinja.


Mu kiganiro yahaye ibinyamakuru birimo ISIMBI TV na BTN TV,Akayezu yavuze ko amaze igihe kinini atabanye neza na Mike baherukaga kurushinga bitewe nuko yamuhatiraga gusaba inguzanyo muri Banki agatanga ingwate y’inzu ye n’abana be babiri 2 bashakanye afite.

Uyu mugore yavuze ko Mike ibyo Mike ari gukora ari ukumuharabika nyuma yo kugirana ubwumvikane buke bushingiye ku mitungo uyu mugabo yashakaga gusahura.

Akayezu Odette atangaza ko bijya gutangira umugabo yamubeshye ko nta mugore afite batandukanye nyamara bamara kugera mu rugo nyuma y’imihango yo gusaba aza kumenya ko mike yari afite abandi bagore 3 n’abana batandukanye.

Ati” Njya kubimenya numvise umugore amuhamagara bavugana ibijyanye no kutubahiriza inshingano zo kwita ku bana (gutanga indezo)noneho ndamubaza nti ko wambwiye ko ari amagambo uwo muvuganye byo bimeze bite, ati noneho reka nkubwize ukuri ati mfite umugore wa mbere twabanye mu nzu turananiranwa tubyanye 3, undi natunze mu nzu twabyaranye umwe nawe turananiranwa uwa 3 we ni umukobwa w’I Gikondo nateye inda hanyuma mushakira aho kuba ntitwabana”.

Akomeza Avuga ko umubano wabo warushijeho kujya habi nyuma yo kwanga ko imitungo y’umuryango Mike yamusanganye imwandikwaho ,ikagurishwa cyangwa igatangwamwo ingwate muri bank nkuko Mike yabyifuzaga.

Ati “Yambwiye ko iyo umugore afite imitungo umugabo ntayo afite batubaka ati bibaye ngombwa iyo mitungo yakwandikwa k’umugabo cyangwa ikagurishwa hagashakwa indi bahuriyeho noneho bigacungwa n’umugabo nibwo umugore yubaka”.

Akayezu yavuze ko we na Mike bashwanye ku cyumweru,biturutse kuri telephone ya smart phone Mike yamusabye ngo ayikoreshe we abe akoresha agatelephone gato ka Mike,arabyanga amucyurira cyane ko ntacyo azigezaho kugeza ubwo ku cyumweru I saa tanu n’igice z’ijoro Mike yakase imodoka y’akazi agasubira inyuma yari ageze munsi y’urugo.

Odette yavuze ko akunda Mike cyane ndetse ko muri iryo joro yashatse kumugarura undi arabyanga aramubwira ngo "gumana ibyondo byawe."

Uyu mugore yavuze ko yamutegereje kugeza mu rukerera rwo kuwa mbere ari nabwo yahamagaye Simeon ngo aze amuganirize ibyamubayeho nawe akihagera saa kumi n’igice ngo nibwo Mike yahise agera mu rugo atangira gushaka kumukubita.

Akomeza avuga ko yahise asaba Simeon kwirukira mu cyumba kubera ko Mike yamumerera nabi undi yibagirwa kujyana inkweto ze aribwo Mike yatangiye guhamagara abantu ko Akayezu yari ari kumuca inyuma.

Uyu mugore yavuze ko Mike asanzwe amukubita guhera banakirambagizanya ndetse nawe ngo uwo munsi yagiye kwihisha mu gikoni kugira ngo atamukubitira mu bantu.

Yavuze ko uyu mugabo yamukubise inda yari atwite ivamo yanga kujya kumurega ngo adafungwa kandi amukunda.

Uyu mugore yavuze ko atari gusambana na Simeon kuko yari mu mihango ndetse na bamwe mu bahuruye barimo na mudugudu yarabiberetse.

Yasoje avuga ko nubwo agikunda Mike ariko yifuza ko ibyabo byarangira akagenda cyane ko ngo basezeranye mu idini gusa ndetse ko ntacyo amufasha mu mibereho.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Foda

    Rekera aho kwifatira abantu.

    1 month ago
  • chat_bubble Frank

    Hahahahahaha. Saa kumi n’imwe ahamagara Simeon?! Kuki atategereje ngo hacye?

    Ngo umukuru w’umudugudu yabonye ko wari mu mihango. None se iyo uri mu mihango,bivuga ko itinjiramo?
    Ibyo si n’ikibazo ibyo utanga ni ibyawe, naho kuturagira byo ntibihura

    1 month ago
  • chat_bubble UMVA MBESE

    UMVA IMITWE. NTA MUNTU WABASABYE KWISOBANURA. BYOSE BIRASOBANUTSE MU NKURU YA BTN Tv.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Minisitiri Ngamije yahaye ubutumwa bukomeye abadashaka kwikingiza...

Minisitiri w’ubuzima,Dr.Ngamije Daniel,yatangaje ko abanga kwikingiza...
13 January 2022 0

Umujyi wa Kigali watangiye gusuzuma uko abaturage bikingije urugo ku...

Umujyi wa Kigali watangije ibarura rigomba gukorwa urugo ku rundi...
13 January 2022 0

Abarimu ibihumbi 28 bazakoresha ikoranabuhanga mu gukora ibarura rusange...

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) gitangaza ko kigeze ku musozo...
6 January 2022 1

Kalimba Zéphyrin wabaye Senateri mu Rwanda yitabye Imana

Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana mu ijoro ryo ku...
3 January 2022 0

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame n’umuryango we bifurije Abanyarwanda umwaka...

Perezida Paul Kagame yifashishije ifoto ari kumwe na Madamu Jeannette...
1 January 2022 0

Abenshi mu bari kwandura Covid-19 mu Rwanda bari gusanganwa ubwoko bwa...

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije yatangaje ko abari gusangwamo ubwandu bwa...
31 December 2021 1