skol
fortebet

Gen Kabarebe yahishuye ikintu Perezida Kagame yazanye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda cyari cyabuze

Yanditswe: Saturday 04, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umujyanama wa Perezida wa Repububulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe yavuze ko mu gihe cyo gutangira urugamba rwo kubohora igihugu,ingabo zigeze gucika intege hanyuma Perezida Kagame ageze ku rugamba azongerera icyizere.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko 600 rwari ruteraniye mu nyubako y’Akarere ka Gasabo, nyuma y’urugendo rwakoze rusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, iherereye mu nyubako (...)

Sponsored Ad

Umujyanama wa Perezida wa Repububulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe yavuze ko mu gihe cyo gutangira urugamba rwo kubohora igihugu,ingabo zigeze gucika intege hanyuma Perezida Kagame ageze ku rugamba azongerera icyizere.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko 600 rwari ruteraniye mu nyubako y’Akarere ka Gasabo, nyuma y’urugendo rwakoze rusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura.

Gen Kabarebe yavuze ko hari igihe byageze abari abasirikare ba RPA bagacika intege bavuga ko ‘umwanzi abarusha imbaraga’.

Icyakora ngo bahinduye imyumvire ubwo Maj Gen Paul Kagame yabasangaga ku rugamba akababwira ko kuba bafite ukuri barwanira ndetse banafite intego, umwanzi adashobora kubarusha imbaraga.

Yagize ati ‘‘Mu by’ukuri yazanye iki? Ntabwo ari imbunda yazanye, ntabwo ari imbunda yaje yikoreye, ntabwo ari masasu yaje yikoreye, yaje yikoreye mu mutwe we impamba y’indangagaciro nyinshi cyane zidadiye yagombaga gushyira muri urwo rubyiruko asanze.”

“Izo ndangagaciro akaba arizo zirubera intwaro zikomeye cyane. Yarahageze asanga aba Ofisiye bahungabanye, arababaza ati ni ukubera iki mumeze gutya? Kubera iki muneshwa? Baramubwira bati umwanzi araturusha imbaraga.”

Gen Kabarebe avuga ko byari nko kuvuga ko nta kindi bafite gukora.

Ati “We yabasubije iki? Yabasubije ko umwanzi adashobora kubarusha imbaraga bafite ukuri barwanira. Ati mufite ukuri murwanira, ukuri gukomeye cyane, mufite intego ikomeye cyane ku buryo umwanzi nta mbaraga yagira zo kubabuza kugera kuri iyi ntego turwanira.”

Yakomeje agira ati “Yarabibangiye, yanga ko bemera ko umwanzi abarusha imbaraga. Aravuga ati uyu mwanzi nta mbaraga afite, ahubwo nimwe murwanisha abasirikare nabi. Ubwo atangira guhindura imyumvire.”

Gen Kabarebe avuga ko abo basirikare ba FPR Inkotanyi yabigishije gukunda igihugu n’izindi ndangagaciro zibaha imbaraga.

Ati “Abereka ko igihugu cy’u Rwanda bagomba kugikunda, bagomba kugipfira batizigamye, abigisha kwitanga n’ubutwari […], abigisha kwihangana , kunamba no gukoresha bike kugera kuri byinshi. Kandi abigisha ko muri ibyo byose, imyitwarire myiza niyo ya mbere.”

Avuga ko muri rusange ubwo Maj Gen Kagame yageraga ku rugamba yahise aruhindura ndetse uburyo yaruyoboyemo aribyo byatumye FPR Inkotanyi ibasha kurutsinda ndetse inahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa