Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ibirori bye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 bizabera i Kigali.
Abinyujije kuri Twitter, mu gitondo cyo kuri wa Kane, Gen Muhoozi yavuze ko ibirori byo kwizihiza imyaka 49 bizabera mu mujyi mwiza muri EAC ariwo Kigali
Ati “Nishimiye kubamenyesha ko ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka yanjye 49 bizabera i Kigali, Umujyi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba. Marume, Perezida Paul Kagame azagenzura (...)
Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ibirori bye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 bizabera i Kigali.
Abinyujije kuri Twitter, mu gitondo cyo kuri wa Kane, Gen Muhoozi yavuze ko ibirori byo kwizihiza imyaka 49 bizabera mu mujyi mwiza muri EAC ariwo Kigali
Ati “Nishimiye kubamenyesha ko ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka yanjye 49 bizabera i Kigali, Umujyi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba. Marume, Perezida Paul Kagame azagenzura ibikorwa byose.”
Uyu mugabo asanzwe yizihiza isabukuru y’amavuko ku wa 24 Mata.
Mu 2022 ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Gen Muhoozi byabereye i Kampala ndetse binitabirwa na Perezida Paul Kagame,wageze muri uwo mujyi nyuma y’igihe yari amaze atahakandagira.
Perezida Kagame yavuze ko biteze byinshi kuri Gen Muhoozi ko "n’indi myaka myinshi iri imbere azayikoresha neza kurushaho."
Gen Muhoozi Kainerugaba yavutse tariki 24 Mata 1974, akaba afite umugore n’abana batatu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *