skol
fortebet

"Gutitiriza usaba igitsina niba ari icyaha nta mugabo uzasigara"-Karegeya

Yanditswe: Thursday 19, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nta gihe gishize ,Urukiko rutegetse ko Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Sponsored Ad

Impamvu ngo n’ukubera ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku gusaba cyangwa kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Icyemezo cy’urukiko kuri uyu musore kibajijweho na benshi cyane igitsina gabo ,byatumye benshi basubiza amaso inyuma bibuka ko ari umuco ubaranga gutera intambwe ya mbere usaba cyangwa winginga umukobwa werekejeho amarangamutima yawe.

Ubusanzwe umugore afite imiterere imutegeka kurinda ko amarangamutima ye yajya ku karubanda(ahabona) mu gihe yaba yifuje uwo badahuje igitsina cyangwa amushakaho umubano runaka wihariye.

Ibi bitandukanye kure n’imiterere y’abagabo, aho bo bibasaba kureba ikimero n’ubwiza by’inyuma gusa bikabakururira kwifuza uwo bareba yewe bagatera n’intambwe ya yo mbere gutangaza amarangamutima yabo, akemerwa cyangwa akangwa bitewe n’uko uwo basaba yabyakiriye.

Uku bimeze rero ngo ntibyakabaye icyaha gifungirwa kuko n’abakobwa ubwabo barabizi ko umugabo wabifuje afite uburenganzira bwo kubasaba cyane kuko bo atari umuco wabo.

Mu mboni y’umunyamakuru Karegeya Jean Baptiste,avuga ko niba umugabo azajya afungirwa ko yasabye umukobwa ishimishamubiri nk’uko bivugwa, buri mugabo wese ufite umubiri ukora neza azisanga muri gereza.

Yagize ati “Umukobwa yaremwe mu buryo arangaza umuhugu ,nawe akaba yamubenguka akabimubwira,gusa ku mukobwa birahabanye kuko we bimushiramo mu gihe yaba yakunze umuhungu.Rero simbona ikibazo mu kuba umuhungu yasaba umukobwa kwishimisha cyane ko ari naho hava kubana.”

Karegeya akomeza avuga ko niba umuhungu agiye kuzajya afungirwa ko yaterese umukobwa, ubwo n’abagabo bazafungwa kuko nabo nibo bafata iya mbere baka abagore ibyishimo ku mubiri.

Ibi bihabanye n’umuco wo kugira umuranga, kuko umugani w’ikinyarwanda ubushimangira neza.

Karegeya yemera ko ubutabera bugomba gushishoza kuri iki kintu, kuko kuba wabona umukobwa ukamukunda ukamusaba ishimishamubiri bishoboka cyane kuko we aba afite uburenganzira bwo kwemera cyangwa agahakana.

Mu gihe byakomeza bitya, umusore wateye intambwe yo gutereta umukobwa akabifungirwa, bizasaba ko abakobwa aribo bazava ku izima bakajya batera intambwe yo kurambagiza (gutereta ) abahungu cyangwa igitsina gabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa