Guverineri Mureshyankwano avuga ko ibihano bigenerwa abadatanga mitiweli bidashyirwa mu bikorwa
Yanditswe: Friday 29, Dec 2017
Ubuyobozi bw’ intara y’Amajyepfo bwatangaje y’uko ibihano bigenewe abadatanga ubwisungane mu kwivuza bidashyirwa mu bikorwa nk’uko biteganywa n’ itegeko rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza.
Batangaje ibi nyuma y’igihe hari abaturage bo mu turere dutandukanye two mu Ntara y’ Amajyepfo bavuze ko iyo babuze umusanzu w’ ubwisungane mu kwivuza bahanishwa gufungwa by’ igihe runaka.
Muri nzeri 2017, bamwe mu baturage baganiriye na Radio One ducyesh iyi nkuru bo mu Murenge wa Rugendabar w’ (...)
Ubuyobozi bw’ intara y’Amajyepfo bwatangaje y’uko ibihano bigenewe abadatanga ubwisungane mu kwivuza bidashyirwa mu bikorwa nk’uko biteganywa n’ itegeko rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza.
Batangaje ibi nyuma y’igihe hari abaturage bo mu turere dutandukanye two mu Ntara y’ Amajyepfo bavuze ko iyo babuze umusanzu w’ ubwisungane mu kwivuza bahanishwa gufungwa by’ igihe runaka.
Muri nzeri 2017, bamwe mu baturage baganiriye na Radio One ducyesh iyi nkuru bo mu Murenge wa Rugendabar w’ akarere ka Muhanga bavuze ko kugeza iki gihe uwari utaratanga umusanzu w’ ubwisungane mu kwivuza Mituelle de Sante hari igihe yafatwaga agafungirwa ku murenge akarekurwa ari uko uyu musanzu awutanze cyangwe se awutangiwe.
Umwe mu baturage wanafunzwe yagize ati “Ikibazo cya Mitiweli, abifite barayitanga. Nka njye ndi umukene bakaza bakagusohora bakagenda bakagufunga ugatanga miteli ku gahato.Nanjye ubwa njye baranjyanye na papa nawe baramufunze yavuyemo ari uko ayatanze bafunganye n’umwana w’uruhinja.”
Mu ukwakira 2017 mu murenge wa Kigoma w’ akarere ka Nyanza hari abo umunyamakuru wa Radio One yasanze bafunze na bo bemeza ko bazira kudatanga uyu musanzu.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’ Intara y’ Amajepfo utu turere twombi tubarizwamo buheruka kugirana n’ abanyamakuru, Mureshyankwano Marie Rose guverineri wayo yababwiye ko uretse no gufunga umuturage utatanze umusanzu w’ ubwisungane mu kwivuza, n’ ibihano itegeko riteganya rigenga uyu musanzu muri iyi Ntara bidatangwa.
Ati “Hari icyo mwavuze rero cy’uko hari abaturage bashobora kuba bahutazwa kubera kudatanga umusanzu wo kwivuza ntabwo aribyo.Ntabwo bemewe naho mwabimenya muzajye muduha amakuru abo bayobozi tubakurikirana tubahane."
Yungamo ati "Nta muturage ushobora gufungirwa ko atatanze mitiweli nta nundi muntu ushobora kumuhutaza.Ndangirango nibutse ko no gutanga umusanzu wo kwivuza ari itegeko,itegeko riteganya ko umuturage wese akwiye kugira ubwishingizi.”
Ingingo ya 23 y’ Itegeko N° 03/2015 ryo ku wa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza ivuga ko Haseguriwe ibiteganywa mu gitabo cy’amategeko ahana, umuntu wese utabarirwa mu batishoboye bagomba gufashwa udafite ubwishingizi bwo kwivuza ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000 Frw) kugeza ku bihumbi icumi (10.000Frw).
Umuntu wese ugandisha abandi ababuza kwitabira ubwisungane mu kwivuza, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 Frw).
Aba ni bamwe mu baturage bari bafunze
Ibitekerezo
Hari igihe koko wagirango bamwe mubayobozi dufite bagendesha umutwe.Aba bantu bafunzwe kimwe nabariya birirwa basabiriza mu muhanda kubafunga nibyo bizatuma babona ayo mafaranga? Ese bagemurirwa nande? Igihe hzagira uhasiga ubuzima uyu gouverneri azirengera urwo rupfu? Ikindi nakwibariza.Iyo ufite mitiweli ukirirwa wanitse ku zuba ukahava utavuwe icyo gihe harya hari ubifungirwa? Mukomeze mutwogereho uburimiro nta kibazo.