skol
fortebet

Habaye umuhango wo kwibuka abazize ibitero bya FLN muri Nyungwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 16, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Imiryango y’abazize ibitero by’Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD-FLN wayoborwaga n’abarimo Rusesabagina Paul yahuriye rwagati mu Ishyamba rya Nyugwe kunamira no gushyira indabo aho bamwe baguye mu 2018 na 2019.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022,nibwo abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD-FLN bagiye muri iri shyamba kwibuka abaripfiriyemo muri ibyo bitero bimaze imyaka 4 bibaye.
Abo mu miryango y’izi nzirakarengane bashimira Leta yabafashije gushakisha abagabye ibi bitero bagafungwa. (...)

Sponsored Ad

Imiryango y’abazize ibitero by’Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD-FLN wayoborwaga n’abarimo Rusesabagina Paul yahuriye rwagati mu Ishyamba rya Nyugwe kunamira no gushyira indabo aho bamwe baguye mu 2018 na 2019.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022,nibwo abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD-FLN bagiye muri iri shyamba kwibuka abaripfiriyemo muri ibyo bitero bimaze imyaka 4 bibaye.

Abo mu miryango y’izi nzirakarengane bashimira Leta yabafashije gushakisha abagabye ibi bitero bagafungwa.

Tariki ya 15 Ukuboza 2018 nibwo inyeshyamba za FLN zateze amamodoka yacaga mu ishyamba rya nyungwe zica bamwe mu bari bayarimo, abandi zibasigira ubumuga.

Ubwo yari mu rukiko,Me Ndutiye Yussuf wari mu batezwe n’aba bagizi ba nabi ubwo yari avuye muri gahunda y’ubukwe I Rusizi,yagize ati "Nari ndi muri taxi voiture yanjye ntwayemo abantu batatu tuvuye i Rusizi, turaza tugiye kurangiza ishyamba hasigaye nk’ibilometero 10 twageze ahantu ngiye kubona mbona abantu bafite imbunda bagera muri 15. Mbabonye bari mu muhanda mbona bari gutanga ibimenyetso ngo duhagarare ariko bari no kurasa mu kirere mpita mpagarara, baraza badukura mu modoka tuvamo.’’

Yavuze ko muri ako kanya yahise abona inyuma yabo hari indi modoka ya coaster yavaga i Rusizi iri gushya.

Yakomeje ati “Nta wundi muturage wari uri aho hafi, numvaga umwana w’umukobwa arimo gutaka, ati ‘muntabare ndi gushya’; nkabona abo bantu ntacyo bibabwiye.’’

Icyo gihe yahise abona ko abo barwanyi nta mpuhwe bafite. Akiri muri icyo gihirahiro, we na bagenzi be bahise bakurwa mu modoka, bananyagwa ibyo bari bafite byose.

Me Ndutiye na bagenzi be bategetswe kumanuka mu ishyamba ariko we ageze imbere abacunga ku jisho anyura mu nzira inyuranye n’iyo banyuzemo.

Avuga ko yageze epfo mu ishyamba ahagana saa kumi n’imwe butangiye kwira, akebutse inyuma ye asanga nta muntu umureba n’imbere abona nta we ukoma.

We yafashe indi nzira ngo adahura n’abandi bari babwiwe ko bari imbere; yaje kugera ahantu hari igiti gisa n’icyariwe acyinjiramo kuko yahabonaga ubwihisho.

Mu byo Me Ndutiye yibuka icyo gihe ni uko abo barwanyi banyuze hafi y’aho yari yihishe batuka Leta, bacunaguza abo bafashe.

Ahagana saa Moya ni bwo Me Ndutiye yumvise amajwi ya moteri z’imodoka ku muhanda ruguru, agerageje kureba asanga n’ingabo za RDF zahageze zitabaye.

Ubwo yageraga ku muhanda ni bwo yasanze hari inkomere nyinshi, abandi bapfuye n’imodoka ye yahiye. Mu bantu batatu bari kumwe, umwe na we yarabacitse, abandi babiri barabajyana ariko na bo baza kubarekura nyuma yo kwanga kwiyunga na bo.

Me Ndutiye ndetse n’inkomere zose bahise bajyanwa mu bitaro bya Kaduha ari naho baraye bitabwaho, abagize ikibazo bahabwa ubuvuzi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa