skol
fortebet

Habonetse abantu 58 banduye Coronavirus mu Rwanda hakira abandi 57

Yanditswe: Monday 27, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Nyakanga 2020, abantu 58 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 6,165 byafashwe mu Rwanda, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 1,879. Abakize uyu munsi ni 57 byatumye umubare w’abamaze gukira, bagasezererwa mu bitaro uba 975.Abakirwaye ni 899.Abapfuye ni 5.

Sponsored Ad

Abarwayi bashya bagaragaye IKigali:55 (bapimwe mu midugudu iri mu kato), Rusizi:2, Musanze:1.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi.Ubibonye ku muntu cyangwa bikamugaragaraho agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Urukigo rwa coronavirus rwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruzwi nka ‘Moderna/NIH’ rugiye gutangira kugeragerezwa ku bantu benshi ari nacyo cyiciro cya nyuma cy’igeragezwa ryarwo.

Uru rukingo rwakozwe na kompanyi y’Ikoranabuhanga mu Binyabuzima izwi nka Moderna ruzageragerezwa ku bantu ibihumbi 30 babyifuza bo mu duce two muri Amerika tugera ku 100.

Impamvu y’iri gerageza ni ukugira ngo harebwe niba hari ingaruka rugira ku warutewe ndetse niba runabasha guhangana n’ingaruka za Covid-19 ku wamaze kuruterwa nibura inshuro ebyiri.

Muri aba bantu ibihumbi 30 bazakorerwaho iri gerageza buri wese azaterwa nibura microgram 100 z’uru rukingo mu gihe cy’iminsi 28.

Uru rukingo rugeze mu cyiciro cya nyuma nyuma yo kunyura mu bindi byiciro bibiri, mu cyiciro cya mbere uru rukingo rwageragejwe ku bantu bake cyane hagamijwe kureba niba nta ngaruka rugira ndetse niba runazamura ubudahangarwa bw’umubiri.

Mu cyiciro cya kabiri uru rukingo rwageragerejwe ku bantu hagendewe ku myaka, uburwayi basanganywe, iki cyiciro cya gatatu cyo kikaba kigamije kureba niba rushobora gukora ku bantu benshi batandukanye.

Muri aya magerageza yose uru rukingo rwagaragaje ubushobozi mu guhangana na Covid-19, gusa rukagira izindi ngaruka za hato na hato zirimo ko uwarutewe nyuma ashobora kubabara umutwe, kugira umunaniro, kubabara imikaya no kugira uburibwe aho yarutewe.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima,OMS rivuga ko Moderna/NIH ari rumwe mu nkingo 25 ziri kugeragezwa hirya no hino ku Isi.

Ibitekerezo

  • Murakoze kutugeza ho. Amakuruyiriwe. Mukomerezaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa